RUHAGOYACU.com

Amafoto atangaje ya Arsenal mu Bushinwa

Ikipe ya Arsenal ikomeje imyitozo mu Bushinwa, aho iri kwitegura umwaka utaha wa shampiyona, ikina imikino ya gicuti nyuma yo gukina ibiri muri Australia.

Muri Australia, Arsenal yakinnye na Sydney FC iyitsinda ibitego 2-0 mu gihe kuwa Gatandatu iyi kipe yo mu Bwongereza, yashoje urugendo rwayo muri iki gihugu itsinda Wstern Sydney Wanderers ibitego 3-1.

Iyi kipe kuri ubu iherereye mu Bushinwa kuva ku Cyumweru, aho izakina imikino ibiri hamwe na Bayern Munich ndetse na Chelsea FC mbere yo kujya kwitabira Emirates Cup n’umukino wa FA Community Shield uzabahuza na Chelsea FC tariki ya 6 Kanama, icyumweru kimwe mbere y’uko shampiyona y’u Bwongereza itangira bakina na Leicester City, bizaba ari kuwa Gatanu.

Abarimo Olivier Giroud, Laurent Koscielny na Mohamed Elneny, Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Alex Oxlade-Chamberlain bagiye kwiga gukina Kung Fu kuri uyu wa MbereAbarimo Olivier Giroud, Laurent Koscielny na Mohamed Elneny, Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Alex Oxlade-Chamberlain bagiye kwiga gukina Kung Fu kuri uyu wa Mbere

Nacho Monreal.....Nacho Monreal.....
Koscielny, Elneny na Giroud....(mbibona mu muco w'abashinwa)Koscielny, Elneny na Giroud....(mbibona mu muco w’abashinwa)
Baha impano ababakiriyeBaha impano ababakiriye

Arsenal yakoze imyitozo ku bushyuhe bwa burenga degre 30 kuri uyu wa KabiriArsenal yakoze imyitozo ku bushyuhe bwa burenga degre 30 kuri uyu wa Kabiri

Arsene Wenger areba uburyo abakinnyi be bakomeje kwitegura umwaka utaha w'imikinoArsene Wenger areba uburyo abakinnyi be bakomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino
Olivier Giroud mumyitozo yo kuri uyu wa KabiriOlivier Giroud mumyitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Abakinnyi bavayo bajya mu mazi ya barafu, (Theo Walcott)Abakinnyi bavayo bajya mu mazi ya barafu, (Theo Walcott)
Olivier Giroud we byasaga nkaho ntacyo bimutwayeOlivier Giroud we byasaga nkaho ntacyo bimutwaye
Umunyamisiri ElnenyUmunyamisiri Elneny
Aaron Ramsy muri barafuAaron Ramsy muri barafu
Danny Welbeck....Danny Welbeck....
Uyu musore ubanza ubukonje bw'amazi butari bumworoheyeUyu musore ubanza ubukonje bw’amazi butari bumworoheye

Aba bakinnyi ba Arsenal bazakina na Bayern Munich kuwa Gatatu i Shanghai mbere yo kwerekeza i Beijing gukina na Chelsea kuwa Gatandatu.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!