RUHAGOYACU.com

Amafoto- Uko byari byifashe hatangizwa imikino ya nyuma y’Amashuri Kagame Cup

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo; Mureshyankwano Marie Rose yatangije ku mugaragaro imikino ya nyuma y’Amashuri Kagame Cup igiye kubera mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye ahahuriye ibigo bitandukanye bivuye mu bice byose by’u Rwanda.

Mbere y’umuhango nyir’izina, abayobozi b’iyi ntara y’amajyepfo bakoze urugendo rwo kwiruka n’amaguru hamwe n’abanyeshuri bavuye mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Huye, igikorwa ngarukakwezi kiba buri wa gatandatu wa mbere w’ukwezi, aho abanyeshuri bakora mucaka na Gymtonic.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, atangiza ku mugaragaro imikino ya nyuma y’amashuri Kagame Cup, guverineri Mureshyankwano yavuze ko abanyeshuri bagomba gukora siporo kuko ari ingenzi mu buzima bwabo ndetse ifasha abantu kuramba.

Mu mafoto, uko byari byifashe hatangizwa imikino ya nyuma y’Amashuri Kagame Cup:

Abana bavuye mu bigo bitandukanye bari babukereyeAbana bavuye mu bigo bitandukanye bari babukereye
Kimenyi Theodore uri muri komite itegura aya marushanwa muri Zone Sud hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Huye; Kayiranga Muzuka EugeneKimenyi Theodore uri muri komite itegura aya marushanwa muri Zone Sud hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye; Kayiranga Muzuka Eugene
Umuyobozi w'akarere yakoze mucaka hamwe n'abanyeshuriUmuyobozi w’akarere yakoze mucaka hamwe n’abanyeshuri
Rwigema Paterne ushinzwe siporo muri Mineduc yari mu baje gutangiza iki gikorwaRwigema Paterne ushinzwe siporo muri Mineduc yari mu baje gutangiza iki gikorwa
Bazengutse mu mujyi wa Huye, basoreza kuri StadeBazengutse mu mujyi wa Huye, basoreza kuri Stade

Nyuma ya mucaka hakozwe ibyo ubonaNyuma ya mucaka hakozwe ibyo ubona

Na we amaso araguha rwoseNa we amaso araguha rwose
Mushumba Charles utoza IPRC South ari muri komite itegura iyi mikino mu majyepfoMushumba Charles utoza IPRC South ari muri komite itegura iyi mikino mu majyepfo


Guverineri w'intara y'amajepfo na mayor w'akarere ka Huye bakoranye n'abanyeshuriGuverineri w’intara y’amajepfo na mayor w’akarere ka Huye bakoranye n’abanyeshuri

Byishimo Mutunzi Arnauld, umyobozi w'urubyiruko mu murenge wa Ngoma amakipe azakiniramo yari yaje muri iki gikorwaByishimo Mutunzi Arnauld, umyobozi w’urubyiruko mu murenge wa Ngoma amakipe azakiniramo yari yaje muri iki gikorwa

Nyuma ya mucaka hakozwe ibyo ubonaNyuma ya mucaka hakozwe ibyo ubona
Nyuma ya mucaka hakozwe ibyo ubonaNyuma ya mucaka hakozwe ibyo ubona

Siporo zirakorwa!Siporo zirakorwa!
Bateze amatwi.....Bateze amatwi.....
Abana bari ingeri zoseAbana bari ingeri zose


Umuyobozi w'akarere ka Huye; Kayiranga M. Eugene yakanguriye urubyiruko gukora siporoUmuyobozi w’akarere ka Huye; Kayiranga M. Eugene yakanguriye urubyiruko gukora siporo
Guverineri Mureshyankwano ubwo yatangizaga iyi mikino ya nyumaGuverineri Mureshyankwano ubwo yatangizaga iyi mikino ya nyuma
Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri bari bitabiriye uyu muhangoBamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bari bitabiriye uyu muhango

Gahunda ya ½ Finales <<Amashuri KAGAME Cup »Edition2017

I. Football- Abakobwa

  • 9h00 ES Mutunda (Huye)– GS Rwamashyongoshyo (Rwamagana) Stade Kamena
  • 10h45 GS Remera-Rukoma (Kamonyi– GS Kabusunzu (Nyarugenge) Stade Kamena

II. Football - Abahungu

  • 9h00 Col. Karambi (Ruhango) – IBB (Rulindo) Stade Huye
  • 10h45 Col. Gisenyi (Rubavu) – LDK (Nyarugenge) Stade Huye


III. Volleyball - Abakobwa

  • 9h00 St Aloys(Rwamagana) –St Joseph Kabgayi (Muhanga) GSOB
  • 10h30 GS indangaburezi (Ruhango)–IPRC Kigali (Kicukiro) GSOB

IV. Volleyball -Abahungu

  • 9h00 St Joseph Kabgayi (Muhanga)– Col. Christ Roi (Nyanza) GSOB
  • 10h30 PS Karubanda(Huye) - Rusumo HS (Kirehe) GSOB

V. Handball - Abakobwa

  • 9h00 AIP Hanika (Nyanza) - GS Mwendo (Bugesera) GSOB
  • 10h30 APEGA (Rwamagana) – ES Gikonko (Gisagara) GSOB

VI. Handball - Abahungu

  • 9h00 ESEKI (Ruhango) - Col Gisenyi(Rubavu) GS des Parents
  • 10h30 ADEGI (Gatsibo)- St Aloys(Rwamagana) GS des Parents

VII. Netball

  • 9h00 GS Gahini (Kayonza) - GS Save (Gisagara) GSOB
  • 10h30 St Aloys(Rwamagana)–St Vincent (Musanze) GSOB

VIII. Rugby

  • 9h00 Col Ste Trinité(Ruhango) – GS Gitarama (Muhanga) GSOB
  • 9h30 Ste Famille (Nyarugenge)– TTC Mururu (Rusizi) GSOB


IX. Sitball

  • 9h00 GS Nyinawimana (Gicumbi) – GS Gatagara (Huye) GSOB
  • 9h30 GS Gatagara (Nyanza) – GS Rukingu (Rulindo) GSOB

Amakipe araba yatsinze muri izo ½ finales azakina umukino wa nyuma kuri iki cyumweru mu gihe Basketball yo izaba mu minsi iza ni nyuma yaho hari abakinnyi bagiye muri Kenya bakinira ibigo byari kwitabira iyi mikino.

Amafoto: Horaho Axel.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jean

    Kuya 5-06-2017 saa 19:56'

    nonese iki kinyamakuru ni icya famille ko mbona wamamaza mukuru wawe(byishimo mutunzi arnaurd)?

  2. -####-

    Kuya 3-06-2017 saa 20:11'

    Eh sitball irimo hanyuma goalball ko ntayo kandi amakipe ahari?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru