RUHAGOYACU.com

Amahirwe ya Argentine mu gikombe cy’Isi arabarirwa ku mashyi nyuma yo kongera kwinanirwa- Uko indi mikino yagenze

Ibintu si byiza mu gihugu cya Argentine, aho ikipe y’igihugu cyabo yongeye kunanirwa gutsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, bagumana intsinzi ebyiri mu mikino 10, ubwo bari bamaze kunganya na Peru ubusa ku busa mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatanu.

I Buenos Aires muri Argentine, abasore ba Sampaoli bakiriye Peru basabwa gutsinda kugira ngo biyongerere amahirwe yo gukina igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya dore ko undi mukino bafite mu cyumweru gitaha bazawukinira hanze bakirwa na Ecuador.

Argentina: Romero, Mercado, Mascherano, Otamendi, Acuna, Banega (Gago, 61 (Perez, 67), Biglia, Messi, Di Maria (Rigoni, 46), Alejandro Gomez, Benedetto.

Abasimbura batakoreshejwe: Guzman, Marchesin, Fazio, Pezzella, Icardi, Casco, Salvio, Paredes, Dybala.

Peru: Gallese, Corzo, Araujo, Rodriguez, Trauco, Tapia (Aquino, 78), Pena (Cartagena, 53), Yotun, Farfan (Polo, 72), Guerrero, Flores.

Abasimbura batakoreshejwe: Caceda, Santamaria, Gomez, Ruidiaz, Abram, Advincula,Reyna, Carvallo, Loyola.

Abafana ba Parubari bakureye muri ArgentineAbafana ba Parubari bakureye muri Argentine

Amahirwe yari menshi ku ruhande rwa Argentine hagati mu mukino ariko ntbashije kubyaza umusaruro uburyo bwose bwabonetse mu mukino.

Kugeza ubu Argentine yageze ku mwanya wa gatandatu utagira icyo uyimarira, ikabura mu gikombe cy’isi ku nshuro ya mbere kuva mu 1970, mu gihe yaba ntacyo ihinduye ku mukino basigaje bazahuramo na Ecuador.


Mascherano yababajwe cyane no kongera kubura intsinzi kw'igihugu cyeMascherano yababajwe cyane no kongera kubura intsinzi kw’igihugu cye

Amahirwe amwe Argentine isigaranye ni uko Peru banganya amanota, ikaba inayiri imbere ku mwanya wa gatanu, izahura na Colombia ku munsi wa nyuma, iyi ibarusha inota rimwe gusa.

Ititaye ku bizava mu mukino Peru izakinamo na Colombia, Argentine yo irasabwa gutsindira muri Ecuador niba koko yumva ishaka gukina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil kuva tariki ya 14 z’ukwa gatandatu kugeza ku ya 15 Nyakanga 2018.

Abakinnyi ba Argentine nyuma y'umukinoAbakinnyi ba Argentine nyuma y’umukino
Abafana ba Argentine bakira Lionel Messi Abafana ba Argentine bakira Lionel Messi

Uko imikino yagenze muri CONMEBOL

Bolivia 0-0 Brazil
Venezuela 0-0 Uruguay
Argentine 0-0 Peru
Chile 2-1 Ecuador
Colombia 1-2 Paraguay

Brazil ni yo yamaze kubona itike mu gihe Argentine uyu munsi itakina igikombe cy'IsiBrazil ni yo yamaze kubona itike mu gihe Argentine uyu munsi itakina igikombe cy’Isi

Umunsi usoza imikino


Kuwa Gatatu utaha

01:30 Brazil vs Chile
01:30 Ecuador vs Argentina
01:30 Peru vs Colombia
01:30 Uruguay vs Bolivia
02:30 Paraguay vs Venezuela

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nsaba Alfons

    Kuya 7-10-2017 saa 08:30'

    Algentine ifite amahirwe angana 1% yo gukoneza kuko na PARAGUE azaba isatsinda Venesuel yi Quarfiye Ntakuntu wakwicaza Hugain,Dybal,Pastore na Aguero ngo ugirabandi ubaza insinzi.

  2. bizimana

    Kuya 6-10-2017 saa 15:28'

    ngo igikombe kizabera brazil 2018 mwitegereze neza murebe niba mutibeshye mu nkuru izina ryaho igikombe kizabera thanks.

  3. BIJOS

    Kuya 6-10-2017 saa 09:14'

    NTAVYA MESSI!

  4. Theogene

    Kuya 6-10-2017 saa 07:28'

    Messi niyigaragaze kbs areke gusebya Igihugu anyway mujye muryama bana (Turabemera sana)


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru