RUHAGOYACU.com

Amakipe amaze kubona itike yo gukina igikombe cy’isi 2018 n’ahabwa amahirwe

Imikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu gihugu cy’u Burusiya irakomeje mu bice bitandukanye by’Isi, ahabaga imikino itandukanye mu cyumweru gishize.

Kugeza uyu munsi, amakipe atandatu ni yo amaze kumenyekana, abona itike yo gukina iri rushanwa riruta ayandi mu mupira w’amaguru mu makipe 32 azayitabira.

Ibi bihugu ni Uburasiya buzakira irushanwa, Brazil, Mexique, Ubuyapani, Iran n’u Bubiligi bwaraye bubigezeho nyuma yo gutsindira Ubugereki iwabwo ibitego 2-1.

Mu mpuzamashyirahamwe 6 zihatanirirwamo itike y’igikombe cy’Isi, hakavamo ibihugu 32 muri 209 byatangiye uru rugendo, hamaze gukinwa imikino 724, hatsindwa ibitego 2066.

Igikombe cy’isi cya 2018 kizatangira tariki ya 14 Kamena kugeza ku ya 15 Nyakanga 2018 mu gihugu cy’u Burisiya.

Amakipe yakwitabira iri rushanwa riramutse ritangiye uyu munsi:

Russia: bazakira irushanwa.

Afurika

CAF izahagarirwa n’ibihugu 5, aho kugeza ubu hari gukinwa umunsi wa 3 n’uwa 4 mu matsinda kuva mu cyumweru gishize mu gihe imikino ibiri ya nyuma izaba mu kwezi kwa 11. Dore amakipe ayoboye amatsinda kugeza ubu kuko ni na yo yajyayo akomeje kuri iyi myanya.

Tunisia: Iyoboye itsinda A n’amanota 9.

Nigeria: Iyoboye itsinda B n’amanota 9.

Ivory Coast: Iyoboye itsinda C n’amanota 7.

Burkina Faso: Iyoboye itsinda D n’amanota 5.

Uganda: Iyoboye itsinda E n’amanota 7.

Asia

AFC ihagarirwa n’amakipe 4 mu gikombe cy’isi, iya gatanu iboneka iyo babanje gukina n’ikipe yo muri Amerika. Bo barasoza amajonjora muri uku kwa 9. Amakipe 2 ya mbere n’abiri ya kabiri mu itsinda ni yo ajya mu gikombe cy’Isi

Iran: Iyoboye itsinda A, yabonye itike tariki ya 12 Kamena itsinze 2-0 Uzbekistan.

Japan: Iyoboye itsinda B yabonye itike tariki ya 31 Kanama itsinze 2-0 Australia.

Korea y’Epfo: Ni iya kabiri mu itsinda A n’amanota 14.

Saudi Arabia: Ni iya kabiri mu itsinda B n’amanota 16 itandukanywa n’ibitego na Australia!

i Burayi

UEFA ihagararirwa n’amakipe 14 mu gikombe cy’isi. Imikino yabo izarangira mu kwa 11. Dore amakipe yahita abona itike (aya mbere)

Ubufaransa: Iyoboye itsinda A n’amanota 17.

Ubusuwisi: Bayoboye itsinda B n’amanota 24.

Ubudage: Bayoboye itsinda C n’amanota 21.

Serbia: iyoboye itsinda D n’amanota 15.

Pologne: bayoboye itsinda E n’amanota 16.

Ubwongereza: bayoboye itsinda F n’amanota 17.

Espagne: bayoboye itsinda G n’amanota 19.

Ububiligi: bayoboye itsinda H n’amanota 22. Baraye babonye itike batsinze Ubugereki 2-1.

Croatia: bayoboye itsinda I n’amanota 16.

Amakipe 8 yabaye aya kabiri, ahurizw mu mikino ine (bagakina mu rugo no hanze), atsinze akabona itike. Dore kugeza ubu amakipe ya kabiri:

Portugal: ifite amanota 21 mu itsinda B

Italy: ifite amanota 16 mu itsinda G

Northern Ireland: ifite amanota 16 mu itsinda C.

Sweden: Bafite amanota 16 mu itsinda A.

Slovakia: Bafite amanota 15 mu itsinda F.

Ukraine: Bafite amanota 14 mu itsinda I.

Bosnia &Herzegovina: Bafite amanota 14 mu itsinda H.

Ireland: Bafite amanota 13 mu itsinda D.

Amerika ya Ruguru

CONCACAF bahagarirwa n’amakipe 3, iya kane ibanza gukina play-offs. Imikino yabo bazayisoza mu kwezi gutaha. Dore amakipe atatu ya mbere mu itsinda rigizwe n’ibihugu 6.

Mexico: Yabonye itike kuwa Gatanu itsinze 1-0 Panama.

Costa Rica: ya kabiri n’amanota 14.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika: ya gatatu n’amanota 8 batandukanywa n’ibitego na Honduras!

Amerika y’Epfo

CONMEBOL ihagararirwa n’ibihugu 4 mu gihe icya gatanu kibanza guca muri play-offs bagakina n’ikipe yo muri Oceania. Dore amakipe ane ya mbere mu gihe imikino izasozwa mu kwa 11.

Brazil: Yabonye itike tariki ya 28 Werurwe itsinze 3-0 Paraguay.

Colombia: Ya kabiri n’amanota 25.

Uruguay: ya gatatu mu itsinda na 24.

Chile: Ya kane na 23.

Uko imikino ya Play-offs ikinwa:

Uzatsinda hagati ya Syria cyangwa Australia azakina na Honduras ya kane muri CONCACAF.

Uzatsinda hagati ya Nouvelle Zelande cyangwa Ibirwa bya Solomon muri Oceania, azahura na Argentine ya gatanu muri CONMEBOL.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru