RUHAGOYACU.com

Amashuri Kagame Cup: Uko amakipe yegukanye ibikombe mu mikino itandukanye

Imikino y’Amashuri Kagame Cup yaberaga i Huye yasojwe kuri iki cyumweru, hatangwa ibikombe n’ibihembo ku makipe yitwaye neza kugeza ku mikino ya nyuma, aho azahagararira u Rwanda mu mikino ihuza ibigo by’amashuri mu karere ka Afurika y’uburasirazuba, FEASSA.

Ku bibuga bitandukanye birimo Stade Huye, Stade Kamena, GS des Parents na Groupe Officiel de Butare ni ho habereye iyi mikino itandukanye yabaye kuri uyu wa gatandatu muri 1/2, ndetse n’imikino ya nyuma yabaye kuri iki cyumweru.

Uko imikino ya nyuma yarangiye kuri iki Cyumweru:

Handball- Abakobwa

  • AIP Hanika (Nyanza) 24-21 APEGA (Rwamagana)

Handball- Abahungu

  • ESEKI (Ruhango) 46-39 ADEGI (Gatsibo)

Football- Abahungu

  • College Karambi (Nyarugenge) 2-3 LDK (Nyarugenge)

Football- Abakobwa

  • G.S Remera Rukoma (Kamonyi) 1-1 ES Mutunda (Huye) (pen 5-3)


Volleyball- Abakobwa

  • St. Aloys (Rwamagana) 3-0 GS Indangaburezi (Ruhango)

Volleyball- Abahungu:

  • PS Karubanda (Huye) 3-0 St. Joseph (Muhanga)

Sitball:

  • GS Gatagara (Huye) 25-24 GS Rukingu (Rulindo)

Rugby:

  • St.Trinite (Ruhango) 19-7 Ste. Famille (Nyarugenge)

Netball:

  • GS Gahini (Kayonza) 36-31 St. Aloys (Rwamagana)

    Amwe mu mafoto yaranze imikino ya nyuma:




















Foto: Horaho Axel.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru