RUHAGOYACU.com

Amb.Munyabagisha na Rwemarika i Prague mu nama ya Komite Olempike zo ku Isi

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens na Visi Perezida wa mbere, Rwemarika Felicité bari i Prague muri République Tchèque, aho bitabiriye Inama isanzwe y’inteko rusange ya 22 y’umuryango ubumbye Komite Olempike zo ku isi yose.

Kuri uyu wa kane tariki ya 2 no kuwa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo, i Prague muri République Tchèque hateraniye inama isanzwe y’inteko rusange ya 22 y’umuryango ubumbye Komite Olempike zo ku isi yose (Association des Comités Nationaux Olympiques “ACNO”/Association of the National Olympic Committees “ANOC”).

Komite Olempike zo ku Isi ziteraniye i PragueKomite Olempike zo ku Isi ziteraniye i Prague

Muri iyo nama, u Rwanda ruhagarariwe na Amb.Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda “CNOSR/RNOSC”.

Iyi nama yatumiwemo n’abatsindiye umwaka ushize wa 2016, igihembo gitangwa na Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC/CIO) cy’indashyikirwa mu bijyanye n’uburinganire no guteza imbere siporo y’abagore ku migabane yose, “IOC awards 2016 Women and Sports Trophies”; igihembo ku mugabane wa Afurika cyahawe Rwemalika Felicité, ubu akaba ari na Visi Perezida wa mbere wa CNOSR/RNOSC.

Nyuma y’iyo nama ya 22 y’uwo muryango, kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2017 hateganyijwe inama idasanzwe y’inteko rusange y’Ishyirahamwe rya Komite Olempike za Afurika (Association des Comités Nationaux Olympiques d’Afrique “ACNOA”/Association of National Olympic Committees of Africa”ANOCA”).

Amashyirahamwe y'imikino Olempike ku Isi ateraniye ku bibazo bikizitiye iterambere ry'iyo mikino mu bihugu bimwe na bimweAmashyirahamwe y’imikino Olempike ku Isi ateraniye ku bibazo bikizitiye iterambere ry’iyo mikino mu bihugu bimwe na bimwe

Kugeza ubu ntiharatangazwa ingingo nyamukuru ziganirwaho muri iyi nama iteranye nyuma y’aho uwo muryango wa Komite Olempike zo ku Isi iherutse gufata umwanzuro wo gukomorera komite Olempike ya Brazil yari yarahagaritswe kuwa 6 Ukwakira 2017, izira imikorere mibi yaketswemo ruswa no kunyereza umutungo.

Ibyo byaha biri mu byatumye Carlos Nuzman wari Perezida wa Komite Olempike ya Brazil afatwa arafungwa, akurikiranyweho ruswa yatumye icyo gihugu gihabwa kwakira imikino Olempike yabereye i Rio mu 2016, ndetse no kunyereza umutungo muri iyo mikino ndetse na mbere yahoo mu 2008 kugeza mu 2010.

Amb.Munyabagisha Valens na Rwemarika ni bo bahagarariye Komite Olempike y'u Rwanda muri iyo namaAmb.Munyabagisha Valens na Rwemarika ni bo bahagarariye Komite Olempike y’u Rwanda muri iyo nama

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru