RUHAGOYACU.com

Argentine ya Messi mu ihurizo ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu cya Argentine ifite akazi gakomeye ko gushaka itike y’igikombe cy’Isi ubwo baraza kuba bakina umunsi wa 15 n’uwa 16 muri Amerika y’Epfo (CONMEBOL).

Iki gihugu cyatsinze imikino ibiri muri irindwi iheruka, gishobora kubura mu gikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, ibintu byaherukaga mu 1970.

Mu gihe hasigaye imikino ine muri CONMEBOL, Argentine barabarizwa ku mwanya wa gatanu, aho bagumye kuri uyu mwanya batahita babona itike yo kujya muri iri rushanwa riruta ayandi muri ruhago ku Isi, ahubwo bakabanza kwisobanura n’ikipe yo muri Oceania ishobora kuba Nouvelle Zelande.

Irangajwe imbere na kapiteni wayo; Lionel Messi n’abakinnyi batandukanye barimo Angel Di Maria, Sergio Aguero n’abandi, Argentine yamaze kugera i Montevideo muri Uruguay, aho bakina mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu saa Saba z’ijoro (01:00) biraza kuba ari tariki ya 1 Nzeli.

Uko bazahura ku munsi wa 15 n’uwa 16

Tariki ya 31 Kanama

  • Venezuela vs Colombia (23:00)

Tariki ya 1 Nzeli

  • Chile vs Paraguay (00:30)
  • Uruguay vs Argentina (01:00)
  • Brazil vs Ecuador (02:45)
  • Peru vs Bolivia (04:15)

Tariki ya 5 Nzeli

  • Bolivia vs Chile
  • Colombia vs Brazil
  • Ecuador vs Peru

Tariki ya 6 Nzeli

  • Paraguay vs Uruguay
  • Argentina vs Venezuela

Uko bakurikirana nyuma y’imikino 14 imaze gukinwa

  1. Brazil 33
  2. Colombia 24
  3. Uruguay 23
  4. Chile 23
  5. Argentina 22
  6. Ecuador 20
  7. Peru 18
  8. Paraguay 18
  9. Bolivia 10
  10. Venezuela 5
Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru