RUHAGOYACU.com

Argentine ya Messi na Chile ya Sanchez ntizizakina igikombe cy’Isi mu 2018?

Amakipe y’ibihugu bya Argentine na Chile afite akazi gakomeye ko gukora ibishobora akabona itike y’igikombe cy’Isi mu minsi irindwi iri imbere bitabaye ibyo, yombi cyangwa imwe muri yo ntizakina iri rushanwa rikuru mu mupira w’amaguru rizaba mu mwaka utaha mu Burusiya.

Ku mugabane wa Amerika y’Epfo, mu mpera z’iki cyumweru no mu ntangiriro z’igitaha, baraza kuba bakina imikino y’umunsi wa 17 n’uwa 18 mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2018, iyi ni nayo isoza amajonjora.

Argentine ya Lionel Messi ya gatanu ku rutonde kugeza ubu, izakira Peru ya kane i Buenos Aires tariki ya 6 z’uku kwezi mbere yo gukina umukino rurangiranwa wa nyuma muri aya majonjora muri Ecuador nyuma y’iminsi itanu.

Ku rundi ruhande, igihugu cya Chile kivukamo Alexis Sanchez, nacyo nticyorohewe muri CONMEBOL, aho bari ku mwanya wa gatandatu, ndetse bazakira Ecuador ya munani i Santiago kuwa Gatanu, basoreze kuri Brazil yamaze kubona itike tariki ya 11 UKwakira 2017.

Amakipe 4 ya mbere ni yo abona itike, iya 5 izabanza gukina na New Zealand muri Play offsAmakipe 4 ya mbere ni yo abona itike, iya 5 izabanza gukina na New Zealand muri Play offs

Amakipe ane ya mbere muri CONMEBOL ni yo ahita abona itike y’igikombe cy’isi ndetse ni yo azahagarira iyi mpuzamashyirahamwe mu Burusiya mu mwaka utaha mu gihe ikipe ya gatanu izabanza gukina imikino yo gukuranamo na New Zealand yo muri Oceania mu Ugushyingo 2017.

Ugendeye ku buryo aya makipe yombi ahagaze: yaba Argentine yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi mu 2014 na Chile yatwaye Copa America ntayizeye kujya mu irushanwa ry’isi ritaha.

Argentine iri ku mwanya wa kane ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ruheruka, bagiye gukina iyi mikino ibiri y’ingenzi baratsinze kabiri gusa mu mikino icyenda iheruka, ndetse ku nshuro ya mbere kuva mu 1970 bashobora kubura mu gikombe cy’Isi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Argentine Sampaoli avuga ko bigoye kwikuramo ko ikipe igendera kuri Messi igihe ahari.

Sampaoli asanga bigoye kutagendera kuri Messi kandi ahariSampaoli asanga bigoye kutagendera kuri Messi kandi ahari

Uyu ni umutoza wa gatatu kuri Argentine, kuva batangiye amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi cya 2018, aho batangiye batozwa na Gerardo Martino wasimbuwe na Edgardo Bauza na we akaza gusezera.

Mu bakinnyi batatu bitezwe ko byibuze uyu mutoza Sampaoli azashingiraho kuwa Gatanu bahura na Peru harimo Messi, Paulo Dybala na Mauro Icardi.

" Dusigaje imikino ibiri tuzahuramo na Peru na Ecuador, kandi yombi dukeneye kuyitsinda."

"Kuri ubu turakomerewe kuko twibwiraga ko mu mikino yashize byibuze twaba turi mu makipe ahita abona itike."- Sampaoli.

Ikindi kibazo kuri Argentine, ni uko Peru bagiye guhura yatsinze imikino itatu iheruka, bituma yimuka iza mu makipe ane ya mbere ndetse bishobora kurangira agiye mu gikombe cy’isi.

Si ibyo gusa kandi kuko Argentine izahura na Ecuador ku munsi wa nyuma, aho uretse kuba iheruka gutakaza imbere ya Peru mu rugo, iyi kipe ikunze kuhitwarira neza.

Amakuru meza kuri Argentine ya Sampaoli na bagenzi be ni uko abo bahanganye; Chile, yo izakina na Ecuador muri iki cyumweru mu gihe Paraguay ya karindwi izakina na Colombia ya gatatu.

Chile izakina uyu mukino wo kuwa Gatanu idafite kizigenza Alexis Sanchez wahagaritswe umukino umwe, aho nyuma yawo basabwa gutsindira Brazil i Sao Paulo kugera ngo bizere kujya mu Burusiya mu 2018.

Sanchez uzasiba umukino umwe, azagaruka bahura na Brazil iwayoSanchez uzasiba umukino umwe, azagaruka bahura na Brazil iwayo

New Zealand izahura n’ikipe ya gatanu muri CONMEBOL yavuye mu gikombe mpuzamigabane giheruka kubera mu Burisiya nta nota na rimwe ibonye ndetse yasezerewe na Mexique ku bitego 9-3 muri play-offs zo gushaka itike y’gikombe cy’Isi giheruka cya 2014.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru