RUHAGOYACU.com

Arsenal itsindiye Bayern Munich mu Bushinwa

Ikipe ya Arsenal itsinze umukino wa gicuti wayihuzaga na Bayern Munich i Shanghai mu Bushinwa, nyuma yo kwishyura igitego mu minota ya nyuma y’umukino, hakitabazwa za penaliti.

Bayern Munich yafunguye amazamu hakiri, ku munota wa cyenda w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Robert Lewandowski kuri penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Ainsley Maitland-Niles, ndetse iyi kipe yo mu Budage yihariye umukino mu gice cyawo cya mbere.

Lewandowski yafunguye amazamu kuri penaliti yo ku munota wa 9Lewandowski yafunguye amazamu kuri penaliti yo ku munota wa 9

Arsenal yaje gukina uyu mukino ifite ibibazo bitandukanye birimo iby’uburwayi nk’ubwa Olivier Giroud wasigaye kuri hoteli, Mertesacker wakuwe ku mukino mber y’uko utangira ndetse biba ngombwa ko Sead Kolasinac asimbura mbere y’uko igice cya mbere gitangira.

Mu gihe byasaga nk’aho Bayern Munich ibonye intsinzi muri uyu mukino, Alexis Iwobi yishyuriye Arsenal ku gitego yatsindishije umutwe ku munota wa kabiri w’inyongera, biba ngombwa ko amakipe yombi yitabaza penaliti, maze iyi kipe yo mu Bwongereza itsinda 3-2, aho umunyezamu wayo Emil Martinez yakuyemo ebyiri zirimo iya Renato Sanchez.

Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cya IwobiAbakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cya Iwobi
Sead Kolasinac ahanganye na James Rodriguez uherutse gutizwa muri BayernSead Kolasinac ahanganye na James Rodriguez uherutse gutizwa muri Bayern

Arsenal izasoza urugendo rwayo mu Bushinwa kuwa Gatandatu, aho bazakina umukino wundi wa gicuti na Chelsea FC, mbere yo kujya kwitegurira umwaka utaha w’imikino mu Bwongereza.


Arsenal (3-4-3):
Cech (Martinez 72); Bielik (Bramall 46, ), Elneny , Monreal ; Maitland-Niles , Coquelin (Iwobi 46), Xhaka (Ramsey 62), Kolasinac (Nelson 43); Ozil (Willock 46), Lacazette (Walcott 46), Welbeck (Nketiah 72).


Bayern Munich (4-2-3-1):
Starke ; Rafinha, Hummels , Alaba , Bernat ; Tolisso , Martinez (Sanches 46); Muller (Coman 46), James (Pantovic 65), Ribery ; Lewandowski (Wintzheimer 65)

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Izindi nkuru

nkusi khareb Kuya 19-07-2017 saa 22:35'

kwishimiye itsinzi ya gunners


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!