RUHAGOYACU.com

Barcelone yihimuye kuri Juventus, Tottenham inyagira PSG 4-2

FC Barcelone yatangiye neza mu mikino yo kwitegura umwaka utaha w’imikino, aho ibifashijwemo na Neymar yabashije gutsinda Juventus yo mu Butaliyani ibitego 2-1.

Wari umukino wa mbere kuri iyi kipe yo muri Espagne izatozwa na Ernest Valverde, aho yahuriye na Juventus iheruka kuyisezera muri UEFA Champions League, mu mujyi wa New York, kuri MetLife Stadium, imbere y’abasaga ibihumbi 82,500.

Neymar yatsinze ibitego byombi byabonetse ku ruhande rwa FC Barcelone ku munota wa 14, ubwo yari ahawe umupira mwiza na Lionel Messi, hari mbere y’iminota 11, ubwo yatsindaga igitego cyiza cya kabiri ku munota wa 25.

Juventus yabonye impozamarira muri uyu mukino, ku munota wa 64, ibifashijwemo na Giorgio Chiellini watsinze n’umutwe.


Neymar yigaragaje cyane muri uyu mukinoNeymar yigaragaje cyane muri uyu mukino
Marchisio yahawe umuhondo ku ikosa yakoreye kuri NeymarMarchisio yahawe umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Neymar


JUVENTUS (4-2-3-1):
Buffon (Szczesny, 45); Lichtsteiner (De Sciglio, 45), Benatia, Barzagli (Chiellini, 45), Asamoah; Marchisio (Rincon, 45), Khedira (Pjanic, 45); Sturaro, Lemina (Dybala, 58), Bentancur (Cuadrado, 58); Mandzukic (Higuain, 58)

BARCELONA (4-3-3): Cillessen (Ortola, 45); Vidal (Semedo, 45), Pique (Marlon, 45), Mascherano (Umtiti, 45), Digne (Alba, 45); Rakitic (Alena, 45), Samper (Sergio, 45), Iniesta (Roberto, 45); Messi (Arda, 45), Paco (Denis Suarez, 45), Neymar (Suarez, 45)

Tottenham yandagaje PSG, iyitsinda 4-2

Abakinnyi barimo Christian Eriksen, Eric Dier, Toby Alderweireld na Harry Kane bafashije ikipe ya Tottenham gutsinda Paris Saint-Germain y’abakinnyi 10 ibitego 4-2.

Edinson Cavani yabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa PSG, ku munota wa gatandatu w’umukino, igitego cyishyuwe na Christian Eriksen nyuma y’iminota ine gusa hari ku ishoti rikomeye.

Cavani yabanje gufungura amazamu muri uyu mukinoCavani yabanje gufungura amazamu muri uyu mukino

Ku makosa y’umunyezamu wa PSG; Kevin Trapp, Eric Dier yabonye amahirwe yo guhesha Tottenham igitego cya kabiri, ariko habura iminota icyenda ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, Javier Pastore yishyurira iyi kipe yo mu Bufaransa.

Eric Dier yongeye kubona amahirwe yashoboraga kuvamo ikindi gitego ku ruhande rwa Tottenham, ariko ubu buryo bwo ku munota wa 40 ntibwamukundira, mu gihe kandi PSG yaje gusigarana abakinnyi 10 mu kibuga, ubwo mugice cya kabiri Trapp yafatiraga umupira hanze y’urubuga rwe, agahabwa ikarita itukura.

Toby Alderweireld yatsindiye Tottenham igitego cya gatatu ku munota wa 81, mbere y’uko Harry Kane ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 88 w’umukino kuri penaliti.

Abakinnyi ba Tottenham bishimira igitego cya gatatuAbakinnyi ba Tottenham bishimira igitego cya gatatu

Tottenham igice cya mbere (4-2-3-1): Lloris; Walker-Peters, Carter-Vickers, Vertonghen, Davies; Dier, Dembele; Onomah, Eriksen, Nkoudou; Janssen

Tottenham igice cya kabiri (4-2-3-1): Vorm; Trippier, Alderweireld, Wimmer, Davies; Wanyama, Dembele (Winks 60); Oakley-Boothe, Eriksen, Alli; Kane

Paris Saint-Germain (4-1-4-1): Trapp; Alves, Kimpembe, Marquinhos, Kurzawa; Motta; Guedes, Rabiot, Pastore, Lo Celso; Cavani.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru