RUHAGOYACU.com

Bigoranye, Ubudage bwatsinze Australia mu gikombe mpuzamigabane

Ikipe y’igihugu y’Ubudage ifite igikombe cy’isi giheruka kuba mu 2014, yitwaye neza mu mukino ubanza wo mu itsinda B ry’imikino mpuzamigabane, itsinda Socceroos ya Australia ibitego 3-2.

Ni umukino umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Budage; Joachim Low yahisemo gukoreshamo ikipe y’abakinnyi bashya batamenyereye, aho mu ikipe yatwaye igikombe cy’isi, abakinnyi babiri ari bo batangiye muri uyu mukino.

Iyi kipe yagaragaza ko ikomeye imbere ariko wasubiza amaso muri ba myugariro bayo, ukabona ko harimo ikibazo gikomeye dore ko nyuma yo gufungura amazamu ku munota wa gatanu w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Lars Stindl, Tom Rogic yishyuriye Austarlia habura iminota itanu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka.

Ubudage bwahushije uburyo bwinshi mu gice cya mbere cy’umukino, bwabonye penaliti ku munota wa 45, iyi yinjizwa neza Julian Draxler, wari ku ntebe y’abasimbura ubwo batwaraga igikombe cy’Isi mu 2014.

Nubwo Leon Goretzka yaje gutsindira Abadage igitego cya gatatu, iminota itatu bavuye kuruhuka, Bernd Leno; umunyezamu w’Ubudage yongeye kugaragaza urwego ruri hasi atsindwa igitego cya kabiri muri uyu mukino, ku ishoti rya Tomi Juric, umukino urangira ari ibitego 3-2.

Uyu mukino wabereye kuri Fight Stadium yarimo imyanya irenga ibihumbi 20,000 irimo ubusa, usize itsinda B riyobowe na Chile yatsinze Cameroun ibitego 2-0 kuri iki Cyumweru, iranganya amanota atatu n’Ubudage.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru