RUHAGOYACU.com

Byinshi wamenya ku bukwe bwa Lionel Messi na Antonella Roccuzzo

Amahari hagati y’abagore yatumye Pique atitabira ubukwe bwa Messi, nta muyobozi wa Barcelona watumiwe, abanyamakuru na bo ngo ntawe uza kugera aho biyakirira, ariko abaturage n’abafana bashyiriweho inyakiramashusho ya rutura yo gukurikiriraho ubukwe nta muvundo.

Lionel Messi ari i Rosario muri Argentine, aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena, akora ubukwe na Antonella Roccuzzo, ubu bukwe bukaba bucyujwe nyuma y’imyaka hafi 10 babana ndetse bakaba bafitanye abana babiri.

Igitangazamakuru cyo muri Argentine cyitwa Clarín cyanditse ko ari bwo bukwe bw’umwaka ndetse ngo nta no gushidikanya ko ari ‘ubw’ikinyejana’.

Xavi Hernandez asohoka mu ndegeXavi Hernandez asohoka mu ndege

Luis Suárez na Neymar bari mu nkoramutima 260 Lionel Messi na Antonella batumiye, ndetse benshi muri bo bagiyeyo mu ndege zabo bwite.

Hateguwe abapolisi bihariye bo gucunga umutekano mu nkengero za hotel iberamo ubukwe ndetse abashinzwe umutekano bihariye bo baraba bawucunga imbere muri hotel.

Abanyamakuru bagera ku 150 ni bo bahawe uburenganzira bwo gukurikirana ubwo bukwe bw’akataraboneka, ariko ngo ntibemerewe kwinjira aho baza kwiyakirira.

Lionel Messi w’imyaka 30 akoze ubukwe na Antonella Roccuzzo w’imyaka 29, bamenyanye uwo rutahizamu wa FC Barcelona afite imyaka 5, bemeranya kubana nk’abakundana mu 2008, none ubu babyaye kabiri Thiago Messi na Mateo Messi.

Sergio Busquets, Jordi Alba, Carles Puyol, Cesc Fabregas, Xavi and Samuel Eto'o bageze muri Argentina aho batashye ubukwe bwa Messi na AntonellaSergio Busquets, Jordi Alba, Carles Puyol, Cesc Fabregas, Xavi and Samuel Eto’o bageze muri Argentina aho batashye ubukwe bwa Messi na Antonella

Uyu mutegarugori nu mubyara wa Lucas Scaglia wari inshuti magara ya Lionel Messi, uwo na we akaba yarabaye umukinnyi wabigize umwuga mu mupira w’amaguru.

Ubukwe burabera muri City Center hotel complex mu Mujyi wa Rosario. Roccuzzo araba yambaye ikanzu yateguriwe na Rosa Clara, Umuhanga mu by’imyambarire ari na we wambitse Umukinnyi wa Filimi Eva Longoria n’Umwamikazi wa Espagne Letizia.

Ibyo kurya no kunywa byateganyijwe muri ubwo bukwe ni ibikorerwa muri Argentine tutazi mu Rwanda, uretse inyama z’ibice bitandukanye by’Inka.

Biravugwa ko Messi yatumiye abakinnyi bagenzi be bose bo mu ikipe ya mbere ya FC Barcelona barimo na Gerard pique ndetse n’Umugore we Shakira, ariko uwo myugariro ngo ashobora kuba atari mu babutashye bitewe n’amahari hagati y’uwo muhanzi (Shakira) na Antonella.

Icyakora Lionel Messi uzwi nka ‘Lío’ muri Argentine, ngo nta mutoza yatumiye mu bavuba batoje FC Barcelona uhereye kuri Pep Guardiola, ndetse ngo na Diego Maradona ntari mu batumiwe.

Umugore wa Messi ngo ni inshuti magara y'uwa Luis Suarez, na bo baraye bahasesekayeUmugore wa Messi ngo ni inshuti magara y’uwa Luis Suarez, na bo baraye bahasesekaye

Lionel Messi na Antonella bambaye batyaLionel Messi na Antonella bambaye batya

Bamenyanye Umuhungu afite imyaka 5 umukobwa afite imyaka 4, Messi yimukira muri Espagne afite imyaka 13 ariko buri wese azirikana ibanga ry'umukunziBamenyanye Umuhungu afite imyaka 5 umukobwa afite imyaka 4, Messi yimukira muri Espagne afite imyaka 13 ariko buri wese azirikana ibanga ry’umukunzi

Agace ubukwe buberamo gaherereye mu birometero 300 mu majyaruguru y'Umurwa mukuru wa ArgentineAgace ubukwe buberamo gaherereye mu birometero 300 mu majyaruguru y’Umurwa mukuru wa Argentine

Ibyo kurya no kunywa jye nabonye ntacyo nafatamo da... Mwe murabasha iki?Ibyo kurya no kunywa jye nabonye ntacyo nafatamo da... Mwe murabasha iki?

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Evariste

    Kuya 4-07-2017 saa 19:47'

    Nanjye narabutashe Kandi naranyuzwe Mahoko turamukundacyane

  2. Nsanzumukunzi pacifique

    Kuya 4-07-2017 saa 07:12'

    NANJYE NISHIMIYE UKUKWE BWA MESSI

  3. uwurukundo

    Kuya 1-07-2017 saa 20:27'

    muzambwire amateka ya rooney


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru