RUHAGOYACU.com

CAF yifuzaga imyanya 10 mu gikombe cy’Isi, ishobora guhabwa 9!

Intego ya CAF ishobora kugerwaho, Afurika igahabwa imyanya 9 mu gikombe cy’Isi ubwo iri rushanwa rizaba ryitabirwa n’amakipe 48 avuye kuri 32 arikina ubu!

Icyifuzo cyashyizwe hanze n’akanama ka FIFA kuri uyu wa Kane, ni uko ubwo hazaba haba igikombe cy’Isi cyizitabirwa n’amakipe 48 guhera mu 2026, Afurika ishobora kongerwa amakipe ane, ikajya yohereza amakipe 9 muri iri rushanwa.

Uyu akaba ari umushinga wa FIFA ushobora guhabwa umugisha mu nama izabera i Manama ( Bahreïn) tariki ya 9 Gicurasi 2017.

FIFA ikaba ivuga ko ibihugu bigera kuri bitandatu (kimwe muri buri mpuzamashyiramwe) bizakina imikino yo gukuranamo uretse ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi ndetse n’impuzamashyirahamwe izaba ifite igihugu cyakiriye.

Ibi, bivuze ko igihe igihugu cya Afurika cyabona itike imwe muri izi ebyiri (binyuze mu mikino yo gukuranamo) Afurika yahagararirwa n’ibihugu 10 mu gikombe cy’Isi.

Kuri ubu, mu gikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya hamwe n’icya 2022 kizabera muri Qatar, Afurika izaba ihagarariwe n’amakipe 5 gusa!

Uko uburyo bushya bwifuzwa bwaba bumeze:

  • AFC (Asie + Australie) : imyanya 8 (bazaba bongerewe imyanya 4)
  • CAF (Afrique) : Imyanya 9 (+4)
  • CONCACAF (Amerika yo hagati n’iya Ruguru) : Imyanya 6 (+3)
  • CONMEBOL (Amerika y’Epfo) : Imyanya 6 (+2)
  • OFC (Océanie hatarimo Australie) : Umwanya 1 (+1)
  • UEFA (Europe) : Imyanya 16 (+3)

Kongeraho indi myanya ibiri y’imikino yo gukuranamo.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru