RUHAGOYACU.com

Cheick Tiote yitabye Imana afite imyaka 30

Uwahoze ari umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya NewCastle United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, umunya-Cote d’Ivoire; Cheick Tiote yitabye Imana kuri uyu wa mbere aguye mu myitozo mu gihugu cy’u Bushinwa.

Cheick Tiote w’imyaka 30 yerekeje mu Bushinwa mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, agiye gukinira ikipe ya Beijing Enterprises.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo yaje kugwa mu kibuga ubwo yari mu myitozo, ajyanwa kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka.

Tiote akaba yarageze muri NewCastle mu 2010, avuye muri Twente FC, ayikinira imyaka irindwi ya shampiyona, harimo itandatu muri Premier League.

Uyu mukinnyi akaba yaranakiniraga igihugu cye cya Cote d’Ivoire.

Imana imwakire mu bayo.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru