RUHAGOYACU.com

Chile yasezereye Portugal kuri penaliti, igera ku mukino wa nyuma

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Chile; Claudo Bravo yabaye intwari mu mukino wa 1/2 wahuzaga ikipe y’igihugu cye na Portugal , akuramo penaliti eshatu zafashije Chile kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe mpuzamigabane kuri uyu wa Gatatu.

Uyu kapiteni wa chile yakuyemo penaliti ya Ricardo Quaresma, iya Joao Moutinho na Nani, bifasha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma, ubwo batsindiraga i Kazan, hari nyuma yo kwitabaza iminota 30 y’inyongera na yo yarangiye nta kipe ibonye izamu ry’iyindi.

Claudio Bravo yakuyemo penaliti eshatu.....Claudio Bravo yakuyemo penaliti eshatu.....
Bravo ashimirwa na bagenzi beBravo ashimirwa na bagenzi be

Chile yatsinze penaliti zose eshatu yateye binyuze kuri Arturo Vidal, Charles Aranguiz na Alexis Sanchez,i izahura n’ikipe iratsinda hagati y’u Budage na Mexique kuri uyu wa Kane, mu wundi mukino wa 1/2 w’igikombe mpuzamigabane.

Nani yahushije iyi penaliti yari kugira ibyo ihindura, mu gihe nka Cristiano Ronaldo byagaragaraga ko yari guetar iya nyuma.

Chile yari yabonye uburyo bwinshi mu minota 30 y’inyongera, ariko ntiyabasha gutsinda, aho bateye amapoto inshuro ebyiri, ku bakinnyi bayo; Arturo Vidal na Martin Rodriguez.

Iyi kipekandi ikaba yari yabonye n’ubundi buryo mu minota isanzwe y’umukino, aho ku munota wa gatandatu gusa, habaye aha Rui Patricio ubwp Sanchez yahaga umupira Eduardo Vargas, hari imbere y’uko Cristiano Ronaldo na Andre Silva bagerageza kurema uburyo bumwe bwiza babonye muri uyu mukino, ariko ntibibakundire.

Chile yabonye uburyo butandukanye burimo ubwa Edurado VargasChile yabonye uburyo butandukanye burimo ubwa Edurado Vargas
Portugal na yo yagerageje birangaPortugal na yo yagerageje biranga

Umukino wa nyuma w’iki gikombe mpuzamigabane, uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2017, aho uzahuza Chile n’ikipe irikoka hagati y’u Budage na Mexique mu gihe kandi Portugal izakina n’iraba yatsinzwe, bahatanira umwanya wa gatatu ku Cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. FANA

    Kuya 29-06-2017 saa 15:25'

    Vuga ahubwo uti Icya garagaye nubwoba ni kuyizera kuri Cr7 nigute ikipe ijya gutera Penalty Afande agatinya Yanze kumera nka MESSI se tubimenye da! NB: Niyo Cr7 yari kuyitera ntiyari bujyemo kuko BRAVO Yaberetse yuko Iriya atari Euro Bitoreye FRANCE IGIHUGU Cyasigaye inyuma mû mupira Muri EURO Haramutse hakinyemo amakipe yo muri Amerika yama jyepho ndabarahiye Portugal ntiyarenga Ijonjora Ngu Sanchez wazonze MESSI Inshuro 2 ukagirango MESSI Ntazi umupira

  2. Obed

    Kuya 29-06-2017 saa 07:04'

    Portugal N’umwanya Wa 3 Izawubura Kbsa Kubera Ronaldo Aba Yica Ikipe Kuko Hariya Ari Messi Ntiyatsindirwa Muri 1/2 Amahirwe Masa Kuri Chile N’umurashi Alex Sanchez Igikombe Azakimanika Pe!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru