RUHAGOYACU.com

Collège Inyemeramihigo na GS Kabusunzu zatunguwe muri ½ cya Kagame Cup

Imikino ya 1/2 cy’irushanwa ry’Amashuri Kagame Cup rihuriramo ibigo by’amashuri yisimbuye yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye, yasize amakipe atandukanye akatishije kugera ku mukino wa nyuma mu gihe andi makipe arimo College Inyemeramihigo y’i Gisenyi kimwe na GS Kabusunzu yatungurwaga.

Iyi mikino yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’intara y’amajepfo; Mureshyankwano Marie Rose mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Mu mukino wari utegerejwe na benshi mu mupira w’amaguru hagati ya GS Kabusunzu yo mu karere ka Nyarugenge ndetse na GS Remera-Rukoma yo muri Kamonyi, warangiye abanyamujyi batunguwe, basezererwa batageze ku mukino wa nyuma, aho batsinzwe ibitego 3-2.

GS Remera-Rukoma yambaye ubururu yasezereye Kabusunzu mu mukino wari uryoheye ijishoGS Remera-Rukoma yambaye ubururu yasezereye Kabusunzu mu mukino wari uryoheye ijisho

Uyu mukino ukaba wabanjirijwe n’uwahuje ES Mutunda y’i Huye na GS Rwamashyongoshyo y’i Rwamagana,maze iki kigo cy’i Huye gitsinda ibitego 3-0, aho GS Rwamashyongoshyo babonye penaliti mu minota ya nyuma y’umukino, umupira bawuta hanze.

Mu bahungu, Collège Inyemeramihigo ikunze kwitwara neza muri iri rushanwa rihuza amashuri yisumbuye, yatunguwe na Lycee de Kigali yayitsinze ibitego 2-1.

Collège Inyemeramihigo yambaye icyatsi, yasezerewe muri 1/2Collège Inyemeramihigo yambaye icyatsi, yasezerewe muri 1/2

Lycee de Kigali yatangiye neza itsinda igitego mu gice cya mbere, iki cyaje kwishyurwa mu gice cya kabiri, ariko ku makosa y’abakinnyi ba College de Gisenyi, baza guhabwa ikarita itukura yatumye basigara ari abakinnyi 10 mu kibuga ndetse baza gutsindwa igitego cya kabiri cyababujije kugera ku mukino wa nyuma.

Uko iimwe mu mikino ya ½ mu << Amashuri KAGAME Cup » umwaka wa 2017 yarangiye n’amakipe yageze ku mukino wa nyuma.

I. Football- Abakobwa

  • ES Mutunda (Huye) 3-0 GS Rwamashyongoshyo (Rwamagana)
  • GS Remera-Rukoma (Kamonyi) 3-2 GS Kabusunzu (Nyarugenge)

ES Mutunda irakina na GS Remera-Rukoma kuri iki Cyumweru ku mukino wa nyuma.

II. Football - Abahungu

  • Col. Karambi (Ruhango) 1-0 IBB (Rulindo)
  • Col. Gisenyi (Rubavu) 1-2 LDK (Nyarugenge)

College de Rushaki irakina na LDK ku mukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Huye kuri iki Cyumweru.

III. Volleyball - Abakobwa

  • St Aloys (Rwamagana) 3-0 St Joseph Kabgayi (Muhanga)
  • GS indangaburezi (Ruhango) 3-1 IPRC Kigali (Kicukiro)

IV. Volleyball -Abahungu

  • St Joseph Kabgayi (Muhanga) 3-0 Col. Christ Roi (Nyanza)
  • PS Karubanda (Huye) 3-2 Rusumo HS (Kirehe) GSOB

VI. Handball - Abahungu

  • ESEKI (Ruhango) 34-31 Col Gisenyi(Rubavu)
  • ADEGI (Gatsibo) 30- 29 St Aloys(Rwamagana)

ADEGI izakina umukino wa nyuma na ESEKI kuri iki Cyumweru.

Basketball yo izaba mu minsi iza ni nyuma yaho hari abakinnyi bagiye muri Kenya bakinira ibigo byari kwitabira iyi mikino.



Karambi yambaye icyatsi, babashije kugera ku mukino wa nyumaKarambi yambaye icyatsi, babashije kugera ku mukino wa nyuma


Abafana bo babarikaga ......Abafana bo babarikaga ......







Mutunda bambaye umweru, batsinze ikipe y'i RwamaganaMutunda bambaye umweru, batsinze ikipe y’i Rwamagana
Yatsinzwe 3-0,, ariko ntibyamubuza kwegamaYatsinzwe 3-0,, ariko ntibyamubuza kwegama
Mbere y'umukino babanzaga kureba ku ifoto y'ikipe aho abakinnyi bifotoje bambaye uniforme ndetse bakerekana n'amakarita y'ishuriMbere y’umukino babanzaga kureba ku ifoto y’ikipe aho abakinnyi bifotoje bambaye uniforme ndetse bakerekana n’amakarita y’ishuri
N'uyu ngo ni Griezmann wabo, ab'i Mutunda rwoseN’uyu ngo ni Griezmann wabo, ab’i Mutunda rwose

Uyu ni Messi wa Mutunda (anambara 10!)Uyu ni Messi wa Mutunda (anambara 10!)


GS Kabusunzu bambara bimwe na AS Kigali y'abagore, n'abandi ni Kamonyi ubwo na we urumva icyo umukino wari uvuzeGS Kabusunzu bambara bimwe na AS Kigali y’abagore, n’abandi ni Kamonyi ubwo na we urumva icyo umukino wari uvuze

Uyu bamwita Ronal-Dinho!Uyu bamwita Ronal-Dinho!

LDK yageze ku mukino wa nyuma itsinze 2-1LDK yageze ku mukino wa nyuma itsinze 2-1

Karambi bareba uko LDK yesurana na College Inyemeramihigo nyuma yo kugera ku mukino wa nyumaKarambi bareba uko LDK yesurana na College Inyemeramihigo nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma
Abayobozi batandukanye barimo n'ab'ibigo byakinaga bari baje kureba uyu mukino Abayobozi batandukanye barimo n’ab’ibigo byakinaga bari baje kureba uyu mukino

Amafoto: Horaho Axel.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru