RUHAGOYACU.com

Conf Cup 2017: Uburusiya bwatsinze umukino ufungura, buyobora itsinda rya Portugal na Mexico

Ku mukino ufungura irushanwa ry’igikombe mpuzamagabane gihuriramo amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, irushanwa riba umwaka umwe mbere y’igikombe cy’Isi, FIFA Confederations Cup, ikipe y’igihugu y’Abarusiya yaryakiriye, yatsinze New Zealand ibitego 2-0 ku mukino ufungura.

Muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya 10, mu Burusiya buzakira igikombe cy’Isi cya 2018, iki gihugu kiri mu itsinda rya mbere cyatangiranye intsinzi nyuma y’ibirori byo gufungura iri rushanwa ku mugaragaro.

Imbere y’abasaga ibihumbi 50,251 bari baje kureba uyu mukino kuri St Petersburg, Uburusiya bubifashijwemo na Denis Glushakov ku gitego cya mbere ubwo Michael Boxall yitsindaga ku munota wa 31, ndetse na Fedor Smolov watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 69, bayoboye itsinda ku munsi wa mbere, batsinze New Zealand ibitego 2-0.

Uburusiya bwatangiye neza mu gikombe mpuzamigabaneUburusiya bwatangiye neza mu gikombe mpuzamigabane

Smolov akaba yatowe nk’umukinnyi w’umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, naho New Zealand bakomeje kwandikisha amateka atari meza muri iri rushanwa, aho bamaze iminota 513 nta gitego barinjiza ndetse n’imikino 10 badatsinda!

Mu mikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru; saa 17:00 mu itsinda rya mbere; Portugal irakina na Mexico naho saa 20:00; Cameroun ikine na Chile, amakipe yombi ari mu itsinda B.

Itsinda A rikaba rigizwe n’Uburusiya, Portugal, Mexique na New Zealand mu gihe itsinda rya kabiri ririmo u Budage bwatwaye igikombe cy’Isi giheruka mu 2014, Cameroun, Chile na Australia.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru