RUHAGOYACU.com

Espagne ibaye iya 11 igeze mu gikombe cy’Isi 2018, Ubutaliyani muri play-offs

Ikipe y’igihugu cya Espagne ibaye iya 11ibonye itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha, ni nyuma yo gutsinda Albania ibitego 3-0 bya Rodrigo, Isco na Thiago Alcantara.

Muri uyu mukino, myugariro wa Espagne; Gerard Pique ukomoka mu ntara ya Catalonia ishaka kwiyomora kuri Espagne yavugirijwe induru n’abafana bamwamaganye dore ko ari mu bashyigikiye ko Catalonia yigenga.

Pique yibasiwe n'abafana ba Espagne muri uyu mukino yasimbuwemoPique yibasiwe n’abafana ba Espagne muri uyu mukino yasimbuwemo

Nubwo hasigaye umukino usoza iy’amatsinda mu cyumweru gitaha, Ubutaliyani bwa kabiri muri iri tsinda rya Espagne buzasoreza ku mwanya wa kabiri bubanze gukina play-offs.

Imikino yabaye kuri uyu wa Gatanu

Itsinda D :

Georgia 0-1 Wales
Autriche 3-2 Serbie
Ireland 2-0 Moldavia

Uko bakurikirana: Serbie 18, Wales 17 , Ireland 16, Autriche 12, Géorgie 5, Moldavie 2.


Itsinda G :

Espagne 3-0 Albanie
Liechtenstein 0-1 Israel
Italie 1-1 Macédoine

Uko bakurikirana : Espagne 25, Italie 20, Albanie 13, Israel 12, Macédoine 8, Liechtenstein 0.

Itsinda I :

Croatie 1-1 Finlande
Kosovo 0-2 Ukraine
Turquie 0-3 Islande

Uko bakurikirana: Islande 19, Croatie 17, Ukraine 17, Turquie 14, Finlande 8, Kosovo 1.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

Itsinda A

18:00 Sweden vs Luxembourg
20:45 Belarus vs Netherlands
20:45 Bulgaria vs France

Itsinda B

18:00 Faroe Islands vs Latvia
20:45 Andorra vs Portugal
20:45 Switzerland vs Hungary

Itsinda H

18:00 Bosnia-Herzegovina vs Belgium
18:00 Gibraltar vs Estonia
20:45 Cyprus vs Greece

Itsinda E, C na F bazakina ku Cyumweru.

Muri Afurika, umukino umwe wabaye kuri uyu wa Gatanu, mu itsinda C, Mali yanganyirije iwayo na Cote d’Ivoire ubusa ku busa mu gihe indi mikino hafi yayose iba kuri uyu wa Gatandatu.

Kugeza ubu ibihugu 11 bimaze kubona itike y’igikombe cy’Isi ni Brazil, Uburusiya (buzakira), Espagne, Ububiligi, U Bwongereza, Ubudage, Mexique, Ubuyapani, Iran, Saudi Arabia, na Korea Republic.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru