RUHAGOYACU.com

FIFA ikuye Senegal aho umwami yakuye Busyete itegeka ko umukino wa Afurika y’epfo usubirwamo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryarangije kwemeza ko umukino wahuje Afurika y’epfo na Senegal usubirwamo nyuma yahoo umusifuzi wawuyoboye yarangije guhagarikwa ubuzima bwe bwose azira guhindura uburyo umukino wari bugende.

Uyu mukino wari wahuje ibihugu byombi m’Ugushhingo k’umwaka ushize, wari warangiye Afurika y’Epfo iwutsinze ku bitego 2-1, gusa ibi bikaba byarangije guteshwa agaciro nyuma yaho umunyeghana wawusifuye Jospeh Lamptey ahamirijwe ko yagize uruhare mu guhindura uburyo umukino wari burangire.
Jospeh Lamptey mu byo yazize harimo no gutanga penaliti mpimbanoJospeh Lamptey mu byo yazize harimo no gutanga penaliti mpimbano

Itangazo rya FIFA riragira riti: “Ibiro bya bishinzwe amajonjora y’igikombe cy’isi muri FIFA byarangije gufata icyemezo cyo gusubiramo umukino wari wahuje Afurika y’epfo na Senegala tariki ya 12 Ugushyingo 2016.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko urukiko rushinzwe imanza za siporo(CAS) rugumishijeho icyemezo cyafashwe cyo guhagarika burundu umusifuzi Jospeh Lamptey azira guhindura uburyo umukino wari bugende, icyemezo cyari cyafashwe bwa mbere n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.

Umukino uzongera ukinwe mu kwezi kwa cumi na kumwe 2017, amatariki azamenyeshwa mu minsi mike”.

Iki cyemezo kigomba guhita gikurikizwa aka kanya gusa kikazabanza kwemezwa na komite ishinzwe gutegura imikino izaterana tariki ya 14 Nzeri.

Sadio Mane na bagenzi be ntabwo bari borohewe n'ibyemezo by'umusifuzi Jospeh Lamptey Sadio Mane na bagenzi be ntabwo bari borohewe n’ibyemezo by’umusifuzi Jospeh Lamptey

Iki cyemezo gishobora kuba cyakiranywe impundu na Senegal dore ko amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi itari ikiyafite mu ntoki zayo, ni nyuma yo kunganya imikino ibiri na Burkinafaso kuri ubu ya mbere mu itsinda D n’amanota atandatu inganya na Cape Verde.

Senegal irimo abakinnyi bafite amazina abyibushye nka Sadio Mane, Cheikhou Kouyate na Idrissa Gueye yari ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu, gusa ikaba yashoboraga kubura itike y’igikombe cy’isi iyo Burkinafaso itsinda imikino yayo ibiri yari isigaranye.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru