RUHAGOYACU.com

FIFA: Infantino aratangaza ko atazorohera abahohotera abana

Kuri uyu wa kane ubwo perezida wa FIFA Gianni Infantino uherereye muri Singapore mu nama ya FIFA yiga ku iterambere ry’umupira w’amaguru yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru atangaza ko atazihanganira abahohotera abana cyane cyane ababasambanya kungufu.

Ibi Gianni Infantino yabivuze nyuma yaho mu gihugu cy’Ubwongereza bimaze bivugwa ko bamwe mu bakinnyi bagiye bakorerwa ibyamfurambi mu gihe bari bakiri bato bigatuma amahirwe yabo yo gukina ruhago.

Yatangaje ko bagomba gukurikiranira kiriya kibazo gikomeje kugaragara ko cyazonze ruhago mu Bwongereza bitonze maze hagafatwa ibihano kubabigizemo uruhare ntanumwe wirengejwe ingohe kuko ibyo bakoze birenze ruhago kandi ari amahano.

Ibi Gianni Infantino abivuze nyuma y’aho mu byumweru bitatu bishize aribwo byatangiye gututumba mu Bwongereza nyuma yahoo abakinnyi bagera kuri 20 batangaje ko bagiye bahohoterwa bikomeye bibabaza amahirwe yo gukomeza gukina ruhago, ibintu byagiye bibabaho bakiri abana aho bari bari mu mashuli yigisha ruhago.

Amakuru atangazwa na BBC arahamya ko amakipe 55 yo mu Bwongereza yavuzwemo muri buriya buhamya aho akanama k’abapolisi 18 ubu kari gukora iperereza ngo hamenyekane abakoze ayo marorerwa.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru