RUHAGOYACU.com

FIFA yatangaje 3 ba nyuma bahatanira ibihembo by’umwaka ku Isi muri buri cyiciro

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryamaze gutangaza batatu ba nyuma muri buri cyciciro, bahatanira ibihembo by’abitwaye neza kurusha abandi ku Isi.

Mu cyiciro cy’abagabo, Cristiano Ronaldo wegukanye iki gihembo mu mwaka ushize wa 2016, ari muri aba batatu ba nyuma, kimwe na Lionel Messi na Neymar.

Mu bagore, Carli Lloyd na we yongeye kuza mu cyiciro cya nyuma, nyuma yo gutangaza aba mu muhango wabereye i Londres mu Bwongereza kuri uyu wa Gatanu.

Abahize abandi muri ibi byiciro birindwi, bazahabwa ibihembo tariki ya 23 z’ukwezi gutaha kwa 10, muri London Palladium mu Bwongereza.

Dore abahatanira ibihembo muri buri cyiciro:


Umukinnyi w’umwaka mu bagabo

* Cristiano Ronaldo (POR / Real Madrid)

* Lionel Messi (ARG - FC Barcelona)

* Neymar (BRA - FC Barcelona/Paris Saint-Germain)


Umukinnyi w’umwaka mu bagore

* Deyna Castellanos (VEN - Santa Clarita Blue Heat/Florida State Seminoles)

* Carli Lloyd (USA - Houston Dash/Manchester City Women)

* Lieke Martens (NED - FC Barcelona Femeni)


Umutoza w’umwaka mu bagabo

* Massimiliano Allegri (ITA - Juventus)

* Antonio Conte (ITA - Chelsea)

* Zinedine Zidane (FRA - Real Madrid)

Umutoza w’umwaka mu bagore

* Nils Nielsen (DEN - Danish national team)

* Gerard Precheur (FRA - Olympique Lyonnais Feminin)

* Sarina Wiegman (NED - Netherlands national team)

Umunyezamu w’umwaka

* Gianluigi Buffon (ITA - Juventus)

* Keylor Navas (CRC - Real Madrid)

* Manuel Neuer (GER - FC Bayern Munich)

Puskas Award (Igitego cy’umwaka)

* Kevin-Prince Boateng (Las Palmas)

* Alejandro Camargo (Universidad de Concepcion)

* Deyna Castellanos (Venezuela U-17)

* Moussa Dembele (Celtic)

* Olivier Giroud (Arsenal)

* Aviles Hurtado (Tijuana Xolos)

* Mario Mandzukic (Juventus)

* Oscarine Masuluke (Baroka FC)

* Nemanja Matic (Chelsea)

* Jordi Mboula (FC Barcelona U-19)

Abafana bitwaye neza

* Borussia Dortmund

* Celtic

* FC Copenhagen

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru