RUHAGOYACU.com

Ibyo wamenya mbere y’imikino ya nyuma yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi cya 2018

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo kugeza tariki ya 14 Ugushyingo 2017 hari bube hakinwa imikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

Ku migabane itandukanye, iyi mikino iri buze gukina aho kugeza uyu munsi amakipe 23 muri 32 azakina iri rushanwa rikuru mu mupira w’amaguru ku isi yamaze kumenyekana.

Kugeza ubu ibihugu 23 bimaze kubona itike y’igikombe cy’Isi ni: Uburusiya (buzacyakira), Brazil, Costa Rica, Mexique, Ububiligi, Ubwongereza, Espagne, Serbia, Iceland, Pologne, Ubudage, Iran, Ubuyapani, Korea, Arabia Saoudite, Misiri, Nigeria, Portugal, Ubufaransa Uruguay, Panama, Argentine na Colombia.

Ibindi bihugu 9 bizamenyekana nyuma y’imikino ya Kamarampaka izaba ndetse n’imikino y’umunsi wa nyuma w’amatsinda ku mugabane wa Afurika kugeza ubu hamaze kumenyekana amakipe abiri gusa (Nigeria na Misiri).

I Burayi hategerejwe amakipe 4 ajya mu gikombe cy’Isi

Ibihugu umunani byo ku mugabane w’Uburayi biraza kuba bihanganiye imyanya ine yo kujya mu gikombe cy’Isi.

Uburayi buhagararirwa n’amakipe 13 mu gikombe cy’Isi, aya ava mu makipe yabaye aya mbere mu matsinda 9 yo gushaka itike n’amakipe 4 yabaye aya kabiri nyuma yaho umunani yitwaye neza muri icyenda yabaye aya kabiri yishakamo aya ane ajya mu gikombe cy’Isi.

Muri tombora yabereye i Zurich mu Busuwisi tariki ya 17 z’ukwezi gushize yasize amakipe umunani yitwaye neza aba aya kabiri agomba guhura ku buryo bukirikira:

Northern Ireland v Switzerland

Croatia v Greece

Denmark v Republic of Ireland

Sweden v Italy

Northern Ireland vs Switzerland

Umukino ubanza: Kuwa Kane, tariki ya 9 Ugushyingo 2017 (saa 21:45)

Umukino wo kwishyura: Ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2015 (saa 19:00 i Basel)

Ireland y’Amajyaruguru iheruka mu gikombe cy’Isi mu 1986 irahura n’Ubusuwisi kuri uyu wa Kane, aho bazakina imikino ibiri. Iki gihugu cyaherukaga gukina imikino nk’iyi ya kamarampaka mu 2002 gihura na Denmark.

Ubusuwisi burahabwa amahirwe yo gusezerera Ireland y'Amajyaruguru bugakina igikombe cy'isi ku nshuro ya 11Ubusuwisi burahabwa amahirwe yo gusezerera Ireland y’Amajyaruguru bugakina igikombe cy’isi ku nshuro ya 11

Kuva mu 1964 amakipe yombi ntarahurira mu mukino w’irushanwa iryo ari ryo ryose, mu gihe ikipe y’umutoza Michael O’Neill ishaka gukomereza ku byo bagezeho mu mwaka ushize bagera muri 1/8 cya Euro 2016.

Ubusuwisi bwitwaye neza mu mikino y’amatsinda, uretse umukino umwe bwatsinzwe na Portugal ibitego 2-0 bigatuma buza ku mwanya wa kabiri nabwo ku kinyuranyo cy’ibitego.

Denmark vs Republic of Ireland

Umukino ubanza : Kuwa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo (saa 21:45), Copenhagen

Umukino wo kwishyura: Kuwa Kabiri, tariki ya 14 Ugushyingo (saa 21:45 GMT), Dublin

Repubulika ya Ireland yagiye yitabira igikombe cy’Uburayi buri nshuro ariko ntirasubira mu gikombe cy’Isi kuva mu 2002 mu gihe Denmark bari mu gikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Danmerk ya Christiana Eriksen ifite akazi gakomeye ko gusezerera Repubulika ya IrelandeDanmerk ya Christiana Eriksen ifite akazi gakomeye ko gusezerera Repubulika ya Irelande

Sweden v Italy

Umukino ubanza : Kuwa Gatanu, 10 Ugushyingo (saa 21:45), Stockholm

Umukino wo kwishyura : Kuwa Mbere, 13 Ugushyingo (saa 21:45), Milan

Ubutaliyani bumaze kwegukana igikombe cy’Isi inshuro 4, ndetse ntibarakuburamo kuva mu 1958.

Ubutaliyani bwatwaye igikombe cy'isi cya 2006 bugomba gusezerera Sweden niba bushaka kuzerekeza mu BurusiyaUbutaliyani bwatwaye igikombe cy’isi cya 2006 bugomba gusezerera Sweden niba bushaka kuzerekeza mu Burusiya

Iki gihugu cyeherukaga gukina imikino ya kamarampaka mu 1998 ubwo bari mu itsinda rimwe n’Ubwongereza, ariko bakabyitwaramo neza imbere y’Uburusiya babusezerera ku bitego 2-1.

Sweden ntiyigeze ibasha kujya mu gikombe cy’Isi mu nshuro ebyiri ziheruka.

Croatia v Greece


Umukino ubanza:
Kuwa Kane, 9 Ugushyingo ( saa 21:45), Zagreb


Umukino wo kwishyura
: Ku Cyumweru, 12 Ugushyingo (saa 21:45), Pireaus
Croatia v Greece

Croatia yanyuze mu mikino ya kamarampaka mu nshuro enye ziheruka ndetse ibasha yose kuyitsinda ijya mu gikombe cy’Isi cyangwa igikombe cy’Uburayi.

Ubugereki bwasoje ku mwanya wa kabiri mu itsinda ryayobowe n’Ububiligi, burashaka kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Croatia ya Raktic na Luca Modric bagomba kwikiranura n'u Bugereki buheruka igikombe mu 2004 butsinda Portugal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa EuroCroatia ya Raktic na Luca Modric bagomba kwikiranura n’u Bugereki buheruka igikombe mu 2004 butsinda Portugal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wa Euro

Afurika: Hategerejwe ibihugu 3

Muri Afurika hasigaye kumenyakana amakipe atatu gusa dore ko itsinda B na E hazagenda Nigeria na Misiri mu gihe abandi basigaye bakina umunsi wa nyuma wo gushaka itike guhera kuri uyu wa Gatanu.

Itsinda D ryo bazasoza tariki ya 14 Ugushyingo kuko amakipe yose agifite amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi aho hari n’umukino wa Senegal na Afurika y’Epfo uzasubirwamo.

Itsinda A

Kuwa Gatandatu

RD Congo vs Guinea
Tunisia vs Libya

Uko bakurikirana: Tunisia 13, Congo Kinshasa, 10, Guinea 3 na Libya 3.

Itsinda C

Kuwa Gatandatu

Gabon vs Mali
Cote d’Ivoire vs Maroc

Uko bakurikirana: Maroc 9, Cote d’Ivoire 8, Gabon 5, Mali 3.

Cote d'Ivoire na Marooc zifitanye umukino w'indyankurye aho ikipe izatsinda izabona itike, mu gihe kunganya byaha amahirwe Intare zo mu BarabuCote d’Ivoire na Marooc zifitanye umukino w’indyankurye aho ikipe izatsinda izabona itike, mu gihe kunganya byaha amahirwe Intare zo mu Barabu

Itsinda D

Kuwa Gatanu

South Africa vs Senegal

Tariki ya 14 Ugushyingo

Senegal vs South Africa
Burkina Faso vs Cape Verde

Uko bakurikirana: Senegal 8, Burkina Faso 6, Cape Verde 6, Afurika y’Epfo 4.

Andi makipe 2 ashobora kubona itike

Peru cyangwa New Zealand (South America/Oceania play-off)

Honduras cyangwa Australia (CONCACAF/Asia play-off)

Amatariki y’ingenzi ku gikombe cy’Isi cya 2018

  • 9-11 Ugushyingo : Imikino ibanza ya kamarampaka
  • 12-14 Ugushyingo : Imikino yo kwishyura ya kamarampaka
  • 1 Ukuboza : Gutombora amatsinda
  • 14 Kamena - 15 Nyakanga 2018: Igikombe cy’Isi nyir’izina
Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru