RUHAGOYACU.com

Iceland yabaye igihugu cya mbere gito kigeze mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu cya Iceland ikomeje gutungurana, ikora ibyo abenshi badakeka, aho kuri ubu yamaze kugera mu gikombe cy’isi, ni nyuma yo gutsinda Kosovo ibitego 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere.

Iki gihugu gituwe n’abaturage hafi ibihumbi 335,000 gusa , ni ku nshuro ya mbere kigiye kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’isi, aho mu mwaka utaha kizabera mu Burusiya.

Uyu mukino wabereye i Reykjavik, ukabonekamo ibitego bya Gylfi Sigurdsson ukinira Everton ku munota wa 40 w’umukino, mbere y’uko kandi uyu atanga umupira wavuyemo igitego kindi cyatsinzwe na Johann Berg Gudmundsson mu gice cya kabiri cy’umukino, bituma iyi kipe y’umutoza Heimir Hallgrimsson igera mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi ndetse Iceland baba igihugu gito kigiye gukina iri rushanwa mu mateka yaryo.

Aron Einar Gunnarsson na Jon Dadi Bodvarsson bishima ubwo umukino wari urangiyeAron Einar Gunnarsson na Jon Dadi Bodvarsson bishima ubwo umukino wari urangiye

Ibindi bihugu bito byigeze kujya mu gikombe cy’isi ni: Trinidad & Tobago mu 2006 (abaturage miliyoni 1.3), Northern Ireland (abaturage miliyoni 1.85), Slovenia (abaturage miliyoni 2.08), Jamaica (abaturage miliyoni 2.89) na Wales (abaturage miliyoni 3.1).

Ibihe byiza ku mupira w’amaguru muri Iceland

Ni undi mwaka w’ibyishimo ku baturage ba Iceland, aho mu mwaka ushize bageze muri 1/4 ku nshuro ya mbere bakina igikombe cy’uburayi, basezererwa n’u Bufaransa bwari bwakiriye Euro 2016 ku bitego 5-2.

Muri 1/8, Iceland bari basezereye u Bwongereza babutsinze ibitego 2-1,ibi byaviriyemo umutoza w’Abongereza kwegura ndetse ngo ibi byatumye muri iki gihugu cya Iceland abana bavuka ku bwinshi nyuma y’amezi icyenda uyu mukino ubaye.

Bishobora kuzongera kuba ibyishimo nko muri Euro 2016, ubwo bazajya mu Burusiya mu mwaka utahaBishobora kuzongera kuba ibyishimo nko muri Euro 2016, ubwo bazajya mu Burusiya mu mwaka utaha

Kugeza ubu ibihugu 17 bimaze kubona itike y’igikombe cy’Isi ni: Uburusiya (buzacyakira), Brazil, Costa Rica, Mexique, Ububiligi, Ubwongereza, Espagne, Serbia, Iceland, Pologne, Ubudage, Iran, Ubuyapani, Korea, Arabia Saoudite, Misiri na Nigeria.

Ibindi bihugu bizakina imikino ya nyuma y’iri rushanwa , bimwe biramenyekana nyuma y’imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu mu gihe hari n’ibigomba kubanza gukina imikino ya play-offs.

Aleksandar Prijovic yafashije Serbia kujya mu gikombe cy'isi batsinda Georgia 1-0 Aleksandar Prijovic yafashije Serbia kujya mu gikombe cy’isi batsinda Georgia 1-0

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru