RUHAGOYACU.com

Ikipe y’abakinnyi 11 beza batazagaragara mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya

Imikino y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cy’isi yararangiye hirya no hino ku isi, aho ibihugu 23 muri 32 bizakina iyi mikino byamaze kumenyekana nyuma y’imikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize no hagati muri iki cyumweru.

Buretse ku mugabane w’Africa batararangiza imikino y’amajonjora, ahandi hose hirya no hino ku isi iyi mikino yamaze kurangira,muri Africa naho hakaba hasigaye umukino 1 kuri buri kipe, hakamenyekana amakipe 5 azahagararira uyu mugabane, muri yo amakipe 3 amaze kujya ahagaragara.

Ku yindi migabane imikino yamaze kurangira, hasigaye imikino ya kamarampaka ku mugabane w’i Buray ndetse n’imikino nk’iyi izahuza amakipe yo ku mugabane wa Asia, Oceania n’Amerika (y’Epfo n’i ya ruguru).

Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu gihugu cy’Ubwongereza cyakoze urutonde rw’abakinnyi bakomeye hirya no hino ku isi, bamaze kumenya bidakuka ko bazaba bicaye imbere ya za Televiziyo zabo mu mpeshyi itaha bakurikirana iyi mikino, aho kuba bari mu kibuga bahanganira ishema ry’ibihugu byabo.

Iki kinyamakuru cyakoze ikipe y’abakinnyi 3 inyuma 2 imbere yabo, abandi 4 imbere yaba, ndetse na rutahizamu 1.

Umuzamu: Jan Oblak (Slovenia/Atletico Madrid)

Umuzamu wa mbere wa Athletico Madrid mu myaka 3.5 ishize. Uyu musore ku myaka 24 ari mu bazamu beza isi ifite kuri ubu, akaba ataragira amahirwe yo gukina igikombe cy’isi na rimwe.

JPEG - 46.8 kb
Umuzamu Jan Oblak ntazaba ari mu gikombe cy’isi umwaka utaha

Inyuma ku ruhande rw’iburyo: Antonio Valencia (Ecuador/Manchester United)

Myugariro mwiza w’ikipe ya Manchester United mu Bwongereza, akaba ari nawe kapiteni w’iyi kipe kuri ubu mu gihe Carrick akirwana no kuba yabona umwanya wo kubanza mu kibuga.

JPEG - 41.7 kb
Valencia ashobora kuba nawe abuze amahirwe yo gukina igikombe cye cy’isi cya nyuma

Ikipe y’igihugu cye yarangije ku mwanya wa 8 mu makipe 10 agize America y’Epfo bamaze gutsindwa na Chile na Argentina, akaba atazaba ari mu Burusiya.

Inyuma ku ruhande rw’ibumoso: David Alaba (Austria/Bayern Munich)

Umwe mu bakinnyi beza ku isi cyane ku mwanya we akinaho. Uyu musore utaragaragaye mu kibuga ku mukino wa nyuma mu mikino y’amatsinda, yabonye bagenzi be batsindwa na Serbia ibitego 3-2, inzozi zabo zo gusubira mu gikombe cy’isi baherukamo mu w’i 1998, zirangirira aho.

JPEG - 52 kb
Alaba ntabwo yabashije guhesha tike Austria ye

Inyuma hagati: Virgil Vin Djik (Holland/Soutahmpton)

JPEG - 49.7 kb
Virgil Va Djik, Umwe muri ba myugariro beza muri shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza

Uyu mukinnyi ari mu bihe bibi cyane muri aya mezi ashize, nyuma yo gushyiramo imbaraga zishoboka ngo abe yajya mu ikipe ya Liverpool ntibimukundire, no kuba yabona umwanya mu gikombe cy’isi ntabwo yabashije kubigeraho.

Ikipe y’Ubuholandi yarangije ku mwanya wa 3 inyuma y’Ubufaransa na Suwede.

Hagati mu kibuga (Imbere y’abanyamugariro):

Naby Keita (Guinea/Leipzig)

Ni Ubwo hakiri umukino umwe ku makipe yo mu bihugu by’Africa yageze mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, Naby Keita ntabwo ari mu bazabasha kwitabira iyi mikino kimwe n’ikipe ye ya Silly National.

JPEG - 201.2 kb
Keita utegerejwe i Kigali umwaka utaha azarebera igikombe cy’isi kuri televiziyo kimwe na Djihad w’Amavubi

Guinea Conakry uyu musore akomokamo iherutse gutsindwa na Tunisia ibitego 4-1 ibasanze mu rugo, umukino uyu musore yafunguyemo amazamu, ariko akaza no kubonamo ikarita y’umutuku.

Ni inkuru mbi kuri we, ariko ku rundi ruhande ni ibyishimo kuri Liverpool, izabona uyu musore ameze neza mu mpeshyi itaha, nta munaniro akuye mu mikino y’igikombe cy’isi.

Silly National ya Naby Keita ntirakina na rimwe imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi. Iyi kipe itegerejwe mu Rwanda umwaka utaha mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2019.

Arturo Vidal (Chile/ Bayern Munich):

JPEG - 31.1 kb
Vidal kutabona tike byaramugoye kubyakira ahita asezera

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko ari mu bashavujwe bikomeye no kubona ikipe ye itabasha kubona tike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Vidal utari mu mukino batsinzwemo na Brazil ibitego 3-0, kubera ikibazo cy’amakarita menshi y’umuhondo yahise asezera gukinira ikipe y’igihugu ya Chile, dore ko ikindi gikombe kizaza afite imyaka 34, agasanga byaba bigoye ko akigaragaramo ameze neza.

Hagati mu kibuga inyuma ya Rutahizamu no ku mpande:

Arjen Robben (Holland/ Bayern Munich):

JPEG - 37 kb
Robben yahise asezera mu ikipe y’igihugu

Uyu musore yitwaye neza ku wa 2 ubwo batsindaga ikipe ya Suwedi ibitego 2-0, ariko ntibyari bihagije ngo babashe gukomeza mu mikino ya Kamarampaka. Uyu mukinnyi wagaragaye mu gikombe cy’isi inshuro 3, yahise afata icyemezo cyo gusezera ku ikipe y’igihugu ku myaka 34.

Ni inshuro ya Ubuholandi bubuze mu gikombe cy’isi mu bikombe 5 biheruka, dore ko na 2002, batabashije kujya mu Buyapani no muri Korea.

Christian Pulisic (USA/Dortmund):

JPEG - 51.6 kb
Uyu mwakinnyi yari mu bato bazahangwa amaso cyane mu Burusiya

Christian Pulisic ni umwe mu bakinnyi bato bari kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga mu mupira w’amaguru. Ku myaka 21 gusa y’amavuko ari mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Dortmund n’ikipe ya Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika.

Uyu musore amaze gukina imikino 20 mu ikipe y’igihugu aho yatsinzen’ibitego 9, ariko ku wa 2 n’ubwo yabonye igitego ubwo bakinaga na Trinidad na Tobago, ntacyo cyafashije ikipe ye, iyi kipe yabatsinze ibitego 2-1, harimo ndetse n’umupira utarigeze urenga umurongo.

Alexis Sanchez (Chile/Arsenal):

JPEG - 41.3 kb
Uyu ubaye umwaka mubi cyane kuri uyu munya Chile, icyo ashatse cyose ntikimuhira

Kimwe na Van Djik ni amezi agoye kuri Alexis w’ikipe ya Arsenal. Uyu munya Chile yifuje guhindura ikipe mu mpeshyi ishize ntibyamukundira, none ntabashije no guha tike igihugu cye, gifite Copa America 2 ziheruka.

Sanchez w’imyaka 28 ujya urota gutwara Ballon d’Or bisa nkaho inzozi ze uyu mwaka adashobora kuzazikabya, nyuma yaho ikipe akinira itabashije kubona tike ya Champions League, akaba atazanakina igikombe cy’isi.

Rutahizamu: Gareth Bale (Wales/Real Madrid)

JPEG - 33.5 kb
Bale ntiyabashije guha Wales tike y’igikombe cy’isi bamaze imyaka 60 batitabira

Ni we mukinnyi uri mu bakomeye cyane ku isi utazagaragara mu gikombe cy’isi cy’umwaka utaha.

Bale na Wales ye bitwaye neza cyane mu gikombe giheruka cy’u Burayi, bagera muri 1/2 cy’irangiza aho basezerewe na Portugal yaje kwegukana iri rushanwa.

Gareth Bale ntabwo yagaragaye mu mikino 2 ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, aho banaje gutsindwa na Irland mu rugo igitego 1-0, uyu musore ari muri sitade areba.

Rutahizamu: Pierre Emerick Obemayang (Gabon/Dortmund)

JPEG - 52.8 kb
Gabon ya Aubameyang ntirabona na rimwe tike y’igikombe cy’isi

Ni umwe muri ba rutahizamu beza bakina muri shampiyona y’Ubudage, aho adahagarika gutsinda ibitego umunsi ku munsi.

Uyu mukinnyi we na Gabon ye itarabona amahirwe yo gukina igikombe cy’isi, n’umwaka utaha niko bizaba bimeze.

Baherutse gutsindirwa muri Maroc ibitego 3-0, inzozi abo gukina igikombe cy’isi, zirangirira aho.

Uru rutonde warushyiramo n’abandi bakinnyi bakomeye nka Riyad Mahrez wa Algeria, Miralem Pjanic wa Juventus, Aaron Ramsey wa Arsenal n’abandi.

Rushobora kuziyongeraho ibindi bikomerezwa bitewe n’imikino isigaye mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mpitabahiga

    Kuya 13-10-2017 saa 07:00'

    Abaholandi nibihangane bageze muri patsiyo nibiyubake tuzahura 2022 nu rwanda ruzabaruriyo

  2. Omg

    Kuya 12-10-2017 saa 09:59'

    Not 21 lol...pulisic is 19 years old


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru