RUHAGOYACU.com

Isi ya ruhago ikomeje kwifatanya n’abagenzi 71 baguye mu ndege barimo n’abakinnyi bo mu ikipe yo muri Brazil

Amakipe, abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bakomeje kwifatanya n’ababuriye ababo mu mpanuka y’indege yabaye ku munsi w’ejo hashize, igahitana abagera kuri 71.

Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri ni bwo hagiye hanze amakuru avuga ko indege yari itwaye abagenzi 81 barimo n’ikipe ya Chapecoense mu cyiciro cya mbere muri Brazil, yakoze impanuka ubwo yari yegereje kugwa ku kibuga cy’indege cya Medellin muri Colombia.

Chapecoense yari mu rugendo igana muri Colombia guhura na Atletico Nacional ikipe ibarizwa mu mujyi wa Medellin, bahatana ku mukino wa nyuma w’igikombe gihuza amakipe yo ku mugabane wa Amerika y’amajyepfo (Copa Sudamericana).Gusa uyu mukino wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu wahise usubikwa byihuse.

Abakinnyi: Alan Luciano Ruschel, Marcos Danilo Padilha na Jacson Ragnar Follmann ndetse n’abandi bagenzi babiri: Rafael Correa Gobbato na Ximena Suarez akaba aribo barokotse muri iyi ndege yari itwaye abagera kuri 81.

Ku bibuga bitandukanye ku Isi, hakaba hagiye hafatwa umunota wo kwibuka abaguye muri iyi mpanuka.

Amabendera y'ibihugu bya Brazil na Colombia yamanuwe mu rwego rwo kunamira abaguye muri iyi mpanukaAmabendera y’ibihugu bya Brazil na Colombia yamanuwe mu rwego rwo kunamira abaguye muri iyi mpanuka

Ikirango cy'ikipe cyahinduwe umukara nyuma y'ibi byabayeIkirango cy’ikipe cyahinduwe umukara nyuma y’ibi byabaye
Kuri stade ya Wembley mu Bwongereza, bashyizeho amabara y'iyi kipe yo muri BrazilKuri stade ya Wembley mu Bwongereza, bashyizeho amabara y’iyi kipe yo muri Brazil



Ku mukino Liverpool yaraye itsinzemo Leeds United 2-0 nabo bibutse abaguye muri iyi mpanukaKu mukino Liverpool yaraye itsinzemo Leeds United 2-0 nabo bibutse abaguye muri iyi mpanuka
Amakipe atandukanye arimo Real Madrid nayo yifatanyije n'ababuze ababoAmakipe atandukanye arimo Real Madrid nayo yifatanyije n’ababuze ababo
Indege yaguye iri hafi kugera ku kibuga cy'indegeIndege yaguye iri hafi kugera ku kibuga cy’indege
Ikirango cy'ikipeIkirango cy’ikipe
Bamwe mu bari abakinnyi b'iyi kipe mu mikino iherukaBamwe mu bari abakinnyi b’iyi kipe mu mikino iheruka
CP2933 indege yari itwaye abagenzi 81 barimo abakinnyi n'abayobozi ba ChapecoenseCP2933 indege yari itwaye abagenzi 81 barimo abakinnyi n’abayobozi ba Chapecoense

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sibomana joseph

    Kuya 1-12-2016 saa 09:08'

    imana ibakire bayo.

  2. Rwanoga djuma shabani

    Kuya 30-11-2016 saa 17:49'

    nyagasani abakire mube

  3. Bona

    Kuya 30-11-2016 saa 11:11'

    RIP

  4. Eric

    Kuya 30-11-2016 saa 01:54'

    Imana Ibakire Mubayo Disi

  5. Jado

    Kuya 30-11-2016 saa 00:50'

    biteye agahinda numubabaro Imana ibakire mubayo

  6. joan

    Kuya 30-11-2016 saa 00:35'

    RIP


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru