RUHAGOYACU.com

Komite Olempike ya Brazil yakomorewe

Komite Olempike ya Brazil yakomorewe nyuma yo kuvugurura imikore yari yarazahaye kubera kumungwa na ruswa n’ibindi byaha birimo kunyereza umutungo, byatumye Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike iyifatira ibihano birimo no guhagarikwa by’agateganyo.

Mu nama yakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bw’amashusho (teleconference), Ubuyobozi bwa Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike bwafashe umwanzuro wo gukomorera Komite olempike ya Brazil, nyuma yo kuyihagarika by’agateganyo kuwa 6 Ukwakira uyu mwaka.

Carlos Nuzman wari Perezida wa Komite Olempike ya Brazil yasohowe ajyanwa mu gihomeCarlos Nuzman wari Perezida wa Komite Olempike ya Brazil yasohowe ajyanwa mu gihome

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Komite mpuzamahanga y’imiino Olempike rivuga ko “Komite Olempike ya Brazil yari yahagaritswe by’agateganyo yakomorewe, bityo ikaba yemerewe kongera kugira uburenganzira n’inshingano by’umunyamuryango. Imyanzuro yose yayamburaga uburenganzira yakuweho na Komite nyobozi, bityo yemerewe kwitabira inama ya ACNO n’iya ODEPA iteganyijwe i Prague muri iki cyumweru.”

Icyakora uretse gukomorerwa ku burenganzira bwo kujya mu nama no kugira izindi nshingano nk’Umunyamuryango w’Ishyirahamwe rya Komite Olempike z’ibihugu (ACNO) ndetse na Pan American Sport Organization (ODEPA), izindi ngamba Komite Olempike ya Brazil yari yafatiwe zo zagumyeho.

Icyemezo cyo gukomorerwa cyafashwe nyuma y’aho bigaragaye ko nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo kuwa 6 Ukwakira, Komite Olempike ya Brazil yagaragaje ubushake bwo guhindura imikorere, ihita ifata ingamba kandi itangira no kuzishyira mu bikorwa.

Carlos Nuzman atanga amabwiriza mbere y'imikino Olempike yabereye i RioCarlos Nuzman atanga amabwiriza mbere y’imikino Olempike yabereye i Rio

Zimwe muri zo ni nko kuba harahise hatumizwa inama y’Inteko rusange idasanzwe kuwa 11 Ukwakira, yafatiwemo ibyemezo birimo kweguza bidasubirwaho Carlos Nuzman wari umuyobozi wayo, ndetse no kwimika uwari Visi Perezida, Paulo Wanderley Teixeira ngo akomeze ayiyobore by’agateganyo kugeza igihe iyi manda izarangirira.

Hanafashwe umwanzuro wo kuvugurura amategeko, ndetse no kugenzura ikoreshwa ry’umutungo kuva mu 2008 kugeza mu 2010, kugirango harebwe ko koko Komite Olempike ya Brazil itaba yarijanditse mu byaha bya ruswa nk’uko byagaragajwe n’ubushinjacyaha bwari bubikurikiranyeho Carlos Nuzman wari perezida w’iyo Komite Olempike.

Nyuma y’imikino Olempike yabereye i Rio de Janeiro muri uyu mwaka wa 2016, hatahuwe ko haba haratanzwe ruswa kugirango Brazil yemererwe kwakira iyo mikino, byanatumye uwari Perezida wa Komite Olempike ya Brazil, Carlos Nuzman afatwa n’inzego z’umutekano kuwa 5 Ukwakira ngo akurikiranweho ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo.

Nyuma y’umunsi umwe uwo mugabo atawe muri yombi, Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike yahise ifata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Komite Olempike ya Brazil.

Imikorere mibi irimo ruswa no kunyereza umutungo ni bimwe mu byatumye Komite Olempike ya Brazil ihagarikwa by'agateganyoImikorere mibi irimo ruswa no kunyereza umutungo ni bimwe mu byatumye Komite Olempike ya Brazil ihagarikwa by’agateganyo

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru