RUHAGOYACU.com

Liverpool yanyagiye Bayern Munich, igera kuri finale ya Audi Cup

Ikipe ya Liverpool ibifashijwemo na rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cya Senegal; Sadio Mane wari umaze igihe kinini mu mvune, yageze ku mukino wa nyuma wa Audi Cup itsinze Bayern Munich ibitego 3-0.

Liverpool yatangiye umukino iri hejuru, yafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego cyatsinzwe na Sadio Mane ku munota wa karindwi, nyuma yo gusiga ba myugariro ba Bayern Munich barimo Javi Martinez, akarenza umupira Sven Ulreic.

Sadio Mane yagoye BayernSadio Mane yagoye Bayern
Uyu mukinnyi yagiye mu bicu ubwo yari amaz gufungura amazamuUyu mukinnyi yagiye mu bicu ubwo yari amaz gufungura amazamu

Iyi kipe yo mu Bwongereza yashoboraga kubona igitego cya kabiri nyuma y’iminota itanu gusa, ariko uburyo Mohamed Salah, buca ku ruhande rw’izamu mu gihe Bayern Munich bagerageje ishoti rya kure binyuze kuri coup-franc yatewe na Alaba ku munota wa 17, umupira uca ku ruhande rw’izamu.

Habura iminota 12 ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, Sadio Mane wari wakomeje kuzonga ikipe ya Bayern Munich yatanze umupira n’agatsitsino kwa Alberto Moreno wateye ishoti mu izamu bawukuramo, Salah awusubizamo n’umutwe, igitego cya kabiri cya Liverpool!


Salah na ManeSalah na Mane

Bayern Munich yahinduye umukino mu gice cya kabiri, ibona uburyo butandukanye bwo gutsinda burimo ishoti rya James Rodriguez n’ubundi buryo bwa Arturo Vidal, ariko ntibyabahira.

Daniel Sturridge wari umazekwinjira mu kibuga asimbura, yatsindiye Liverpool igitego cya gatatu ku munota wa 83, ariko ku bw’amahirwe make na we ahita avunika.


Sturridge yavunitse nyuma yo gutsinda, asimburwa na SolankeSturridge yavunitse nyuma yo gutsinda, asimburwa na Solanke
James Rodriguez yigaragaje ku ruhande rwa Bayern MunichJames Rodriguez yigaragaje ku ruhande rwa Bayern Munich

Liverpool ikaba yageze ku mukino wa nyuma wa Audi Cup, aho kuri uyu wa Gatatu irakina na Atletico Madrid yo yatsinze Napoli ibitego 2-1, umukino uzabimburirwa n’uwu mwanya wa gatatu kuri aya makipe yatsinzwe.

BAYERN MUNICH (4-2-3-1): Ulreich; Rafinha, Martinez, Hummels, Alaba; Tolisso, Thiago (Sanches 21); James (Coman), Muller, Ribery; Lewandowski

LIVERPOOL (4-2-3-1): Karius; Alexander-Arnold, Lovren, Matip (Klavan 67), Moreno; Henderson (Grujic 67), Can (Lallana 46mins); Salah (Sturridge 67 (Solanke 87), Coutinho, Mane (Wijnaldum 46); Firmino (Kent 67)

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Izindi nkuru

evariste Kuya 2-08-2017 saa 19:47'

izabikora ndabyizeye cothyno na mafaranga bazayiheka

evariste Kuya 2-08-2017 saa 19:46'

izabikora ndabyizeye cothyno na mafaranga bazayiheka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!