RUHAGOYACU.com

Manchester United itsinze Manchester City bwa mbere bakinira hanze y’u Bwongereza

Bwa mbere amakipe yombi yo mu gihugu cy’u Bwongereza akinira hanze, ndetse aha bari i Houston muri Amerika, ibilometero bisaga 8,000 uvuye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Manchester, Manchester United itsinze derby yayihuzaga na mukeba, Manchester City ku bitego 2-0.

Wari umukino wa gicuti kuri aya makipe akomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino, uyu watangiranye no kwihariro umupira ku ruhande rwa United ya Mourinho, ndetse uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa gatatu ubwo Ander Herrera yarekuraga ishoti rikomeye muri metero nka 25, maze umupira ushyirwa muri koruneli n’umunyezamu mushya wa City; Ederson uyu ni muto kuva muri Benfica, avuka muri Brazil ndetse ni we munyezamu wa mbere uhenze ku Isi, hafi aho na Buffon.

Drake yari yaje kureba uyu mukino uhurije bwa mbere aya makipe hanze y'u BwongerezaDrake yari yaje kureba uyu mukino uhurije bwa mbere aya makipe hanze y’u Bwongereza
Lukaku yagowe n'iminota 30 ibanza n'ubwo aha yakorewe ikosa na CompanyLukaku yagowe n’iminota 30 ibanza n’ubwo aha yakorewe ikosa na Company

Nyuma y’iminota itatu, Henrik Mkhitaryan yabonye ubundi buryo bw’ishoti ryanyuze hejuru y’izamu, hari mbere y’uko Raheem Sterling aha akazi ba myugariro ba Manchester United, ariko umupira ufatwa neza na David De Gea.

Manchester City babonye ubundi buryo binyuze kuri Phil Foden , umupira ujya muri koruneli itagize icyo itanga, ibi ni nako byagenze kuri koruneli ya Manchester United yakurikiyeho mbere y’uko Mikhitaryan agerageza ubundi buryo bw’ishoti rikomeye ryafashwe na Ederson Moraes.

Ederson Moares, uyu muzamu ashobora kuzaba igihangangeEderson Moares, uyu muzamu ashobora kuzaba igihangange

Ku munota wa 24 w’umukino, Ander Herrera yongeye kugerageza ishoti maze akuramo umupira neza Ederson Moraes, save ya kane mu mukino, aha ariko umwe umwe banyamakuru ba ESPN yaje kuvuga ko iby’uyu munyezamu ukiri muto akora, De Gea ashobora kubikora byikubye inshuro 20 ndetse mu bufindo ni nyuma yo gushyira umupira ukomeye wa Aguero muri koruneli ku munota wa 28.

Lukaku yatsinze igitego cye cya mbere muri Manchester derbyLukaku yatsinze igitego cye cya mbere muri Manchester derby

Manchester City yabaye nk’icanye umuriro kuri Manchester United mu minota ibanza ya za 30, harimo n’uburyo bwa De Bryune, ariko ibi byabaye nko gukoza agati mu ntozi ubwo ku munota wa 37, Pogba yahaga umupira muremure Romelu Lukaku, acenga Ederson akoresheje umutwe, mu mfuruka ifunze, uyu rutahizamu waguzwe miliyoni 75 z’-ama-pound kuva muri Everton, atsinda igitego cya mbere, icya kabiri cye mu mashitani atukura muri iyi mikino ya pre-season.

Nta mwanya munini byafashe kuko byamaze umunota n’amasegonda maze, Mikhitaryan atanga umupira kwa Marcus Rashford watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 39, mu gihe ubundi buryo bwabonetse ku mpande zombi mu minota 45 ibanza, ntacyo bwavuyemo.

Igice cya kabiri cyatangiye Manchester United isimbuza batanu; Eric Bailly afata umwanya wa Lindelof, Romero afata umwanya wa De Gea, Jones mu mwanya wa Smalling mu gihe Darmian yasimbuye Blind.

Ku ruhande rwa City, Nasri yatangiye igice cya kabiri mu mwanya wa Aguero, Fernando asimbura Yaya Toure kimwe n’abandi bagenzi babo binjiye mu kibuga.

Ederson Moares ryakomeje kuba izina ryagarukwaga muri uyu mukino, aho ku munota wa 51, uyu musore yake gukuramo umupira wari uhinduwe na Rashford, awushyira muri koruneli.

Pep Guardiola utoza Man City yageze aho abura icyo akoraPep Guardiola utoza Man City yageze aho abura icyo akora

Manchester City yashyize igitutu kuri United, ishaka uburyo igera mu izamu, ariko ba myugariro b’amashitani atukura ntibororohere abasore bayo barimo Leroy Sane.

Mu minota 70, City yongeye kubona ubundi buryo bwashoboraga kuyiha igitego ku kazi kari gakozwe na Diaz, ariko ku mahirwe ya Sergio Romero, umupira ukozweho na Foden ujya hanze, na bwo hari mbere y’uburyo bwo ku munota wa 78, aho Manchester United babonye incundura ku nshuro ya gatatu, ariko umusifuzi avuga ko Phil Jones yari yarariye.

MAN UTD (4-2-3-1): De Gea (Romero 46); Valencia (Fosu-Mensah 78), Lindelof (Bailly 46), Smalling (Jones 46), Blind (Darmian 46); Herrera (Carrick 62), Pogba; Lingard (A Pereira 78), Mkhitaryan (Fellaini 62), Rashford (Martial 62); Lukaku.

Abasimbura: J Pereira, Mitchell, Tuanzebe, McTominay.

MAN CITY: Ederson; Walker, Kompany (Stones 46), Adarabioyo (Otemandi), Fernandinho (Mangala 46); Toure; Roberts (Diaz 46), De Bruyne (Nasri 46), Foden (Zinchenko 74), Sterling (Sane 46); Aguero (Gabriel Jesus 46).

Abasimbura: Denayer, Kolarov, Fernando.

Miki ahanganye na De Bryune mbere yo gutanga umupira wavuyemo igitego cya 2Miki ahanganye na De Bryune mbere yo gutanga umupira wavuyemo igitego cya 2
Amakipe yombi yari yambaye imyambaro iriho uru ruyuki nk'ikirango cy'umujyi wa MANCHESTERAmakipe yombi yari yambaye imyambaro iriho uru ruyuki nk’ikirango cy’umujyi wa MANCHESTER

Foden ni umwe mu bigaragaje muri uyu mukino.. aha ahanganye na HerreraFoden ni umwe mu bigaragaje muri uyu mukino.. aha ahanganye na Herrera
Kyle Walker, myugariro uhenze ku Isi ahanganye na RashfordKyle Walker, myugariro uhenze ku Isi ahanganye na Rashford
Lukaku yatanze umuzamu umupira.....Lukaku yatanze umuzamu umupira.....
Ahita ahindura umupira mu izamuAhita ahindura umupira mu izamu
Lukaku...... ni uko yabigenje ubwo umupira we wajyaga mu rushunduraLukaku...... ni uko yabigenje ubwo umupira we wajyaga mu rushundura
Pogba na Lukaku bishimira igitegoPogba na Lukaku bishimira igitego
Rashford yatsinze igitego cya 2 nyuma y'igihe gito babonye icya mbereRashford yatsinze igitego cya 2 nyuma y’igihe gito babonye icya mbere
Lukaku na Rashford batsindiye Manchester United muri derby ya mbere ibereye hanze y'u BwongerezaLukaku na Rashford batsindiye Manchester United muri derby ya mbere ibereye hanze y’u Bwongereza
Abakinnyi ba United bishimira igitego cya LukakuAbakinnyi ba United bishimira igitego cya Lukaku
Umukino warangiye Mourinho adahagurutseUmukino warangiye Mourinho adahagurutse
De Gea akiza izamu rye ubwo yari yugarijwe na Kun AgueroDe Gea akiza izamu rye ubwo yari yugarijwe na Kun Aguero

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru