RUHAGOYACU.com

Manchester United yatsinze Sampdoria mu mukino wa mbere wa Matic

Ikipe ya Manchester United yashoje imikino ya gicuti itegura umwaka utaha w’imikino, ubwo yatsindaga Sampdoria yo mu Butaliyani ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Dublin, umukino wagaragayemo Nemanja Matic uherutse kugurwa muri Chelsea.

Wari umukino wa mbere ku munya-Serbia; Nemanja Matic wongeye kwiyunga kuri Jose Mourinho babanye muri Chelsea mu gihe iyi kipe izakina UEFA Super Cup na Real Madrid kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha muri Macedonia.

Matic yakinnye umukino wa mbere muri Manchester UnitedMatic yakinnye umukino wa mbere muri Manchester United

Muri uyu mukino wabereye kuri Aviva Stadium, Henrik Mkhitaryan yafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego yatsinze ku munota wa 9 w’umukino ku mupira wavuye kuri Valencia na Darmian mu gihe iyi kipe yo mu Bwongereza yakomeje no kwiharira umukino ariko Dennis Praet aza kwishyurira Sampdoria ku munota wa 63.

Miki yafunguye amazamu muri uyu mukinoMiki yafunguye amazamu muri uyu mukino
Sampdoria bshyura mu gice cya kabiriSampdoria bshyura mu gice cya kabiri

Manchester United yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 62, umusifuzi avuga ko Herrera yari yarariye mu gihe kandi ku mupira wa Anthony Martial, binyuze ku gituza cya Fellaini, Herrera yagerageje ubundi buryo ku munota wa 80, ariko umupira ukurwamo na Puggioni.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Anthony Martial yongeye guhindura umupira wasanze Juan Mata, atsinda igitego cya kabiri cy’intsinzi, umukino urangira Manchester United iyoboye n’ibitego 2-1.

Juan Mata na Herrera bishimira igitego cya kabiri cya UnitedJuan Mata na Herrera bishimira igitego cya kabiri cya United

Iyi kipe y’umutoza Mourinho ifite igikombe cya Europa League, iraza kwerekeza muri Macedonia, aho kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha, tariki ya 8 Kanama, bazakina UEFA Super Cup hamwe n’ikipe ya Real Madrid yatwaye UEFA Champions League mbere y’uko shampiyona y’u Bwongereza itangira tariki ya 11 z’uku kwezi.

Manchester United: De Gea (Joel Castro 77); Valencia, Smalling (Bailly 77), Lindelof (Jones 77), Darmian (Tuanzebe 77), Blind (Martial 60), Matic (Carrick 45), A Pereira (Fellaini 45), Pogba (Herrera 45), Mkhitaryan (Mata 45), Lukaku (Rashford 60).

Sampdoria: Puggioni (Tozzo 86); Sala (Bereszynski 75), Silvestre, Regini, Pavlovic (Murru 66); Barreto (Duricic 75), Torreira (Capezzi 86), Linetty (Alvarez 66); Praet (Verre 75); Caprari (Bonazzoli 75), Quagliarella (Kownacki 86).

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru