RUHAGOYACU.com

Maroc basubiye mu gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 20 batsindiye Côte d’Ivoire iwayo, Libya itenguha Abakongomani

Ku munsi wa nyuma usoza imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 ku mugabane wa Afurika, izi mpera z’icyumweru zisize amakipe yose azahagararira umugabane wa Afurika amenyekanye, aho Maroc na Tunisia aribyo bihugu biherutse ibindi mu kubona itike.

Uretse itsinda D rya Senegal na Afurika y’Epfo baraye bakinnye, ndetse bazasoza tariki ya 14 z’uku kwezi, andi matsinda arasoza imikino yayo mu mpera z’iki cyumweru.

Maroc yasubiye mu gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 20, itsindiye Cote d’Ivoire iwayo

Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabaye kuri uyu wa Gatandatu i Abidjan muri Cote d’Ivoire, ikipe y’umutoza w’umubiligi Marc Wilmots yasabwaga gutsindira mu rugo kugira ngo yizere kujya mu gikombe cy’Isi ntiyabashije kubigeraho kuko yatsindiwe mu rugo na Maroc yo yasabwaga byibuze kunganya gusa.

Maroc babashije gukura intsinzi muri Cote d'IvoireMaroc babashije gukura intsinzi muri Cote d’Ivoire

Cote d’Ivoire yari ikeneye kongera kubona itike yo gukina igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane yikurikiranya ntiyabigezeho kuko amakosa abiri y’umunyezamu Sylvain Gbohouo yabimishije amahirwe, atuma batsindirwa mu rugo na Maroc.

Nabil Diar yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino ku mupira yahinduye ntihagira undi muntu uwukoraho kugeza uruhukiye mu rushundura. Umunyezamu Sylvain Gbohouo yari azi ko Khalid Boutaib ashobora kuza kuwukoraho, ariko arawureka urengera mu izamu.

Nyuma y’iminota itanu, nabwo Sylvain Gbohouo yakoze irindi kosa asohoka nabi ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Mbark Boussoufa maze Medhi Benatia atsndira Maroc igitego cya kabiri, bizere itike y’igikombe cy’Isi mu gice cya mbere cy’umukino.

Serge Aurier yabonye uburyo bwo guhoza amarira abanya-Côte d’Ivoire mu gice cya kabiri ariko umupira awutera hejuru y’izamu, maze Maroc icyura umuhigo wo kumara imikino itandatu mu itsinda C ryo gushaka tike y’igikombe cy’Isi itinjijwe igitego.

Les Lions de l’Atlas baherukaga mu gikombe cy’Isi mu 1998.

Maroc isubiye mu gikombe cy'Isi yaherukagamo mu 1998Maroc isubiye mu gikombe cy’Isi yaherukagamo mu 1998

Côte d’Ivoire : Gbohouo – Aurier, Gbamin, Deli, Kanon - Kessié, Seko Fofana – Gradel, Zaha, Gervinho – Doumbia.

Maroc : Munir – Dirar, Benatia, Saiss, Hakimi – El Ahmadi, Boussoufa – Ziyech, Belhanda, Amrabat - Boutaib.

Maroc ishoje imikino y'itsinda itinjijwe igitego na kimweMaroc ishoje imikino y’itsinda itinjijwe igitego na kimwe

Congo Kinshasa bakoze ibyo basabwaga, Libya bari biteze kuri muntsindire irabatenguha

Ku rundi ruhande, mu itsinda A ikipe ya Congo Kinshasa yasabwaga gutsinda Guinea maze igategereza ko Libya iyitsindira Tunisia kugira ngo yizere kujya mu gikombe cy’Isi imaze iminsi myinshi idakina.

Nubwo babikoze uko babisabwaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagatsinda ibitego 3-1, Libya ntiyabashije gutsinda Tunisia ahubwo banganyije ubusa ku busa maze iyi kipe yo mu Barabu isubira mu gikombe cy’Isi yaherukagamo mu 2006 ubwo yakitabiraga ku nshuro ya gatatu yikurikiranya uhereye mu 1998.

Congo Kinshasa bari bafunguye amazamu ku gitego cyitsinzwe na Ousmane Sidibe, ariko Keita Karamakoba yishyurira Guinea nyuma y’iminota 10.

Mu minota y’inyongera, Congo Kinshasa yumvaga ko bigishoboka ko na Libya yabatsindira Tunisia, yabonye ibitego bibiri birimo icya NeesKens Kebano na penaliti ya Jonathan Bolingi.

Tunisia yanganyije na Libya 0-0, inota rimwe bari bakenyee kugirango basubire mu gikombe cy'Isi baherukagamo mu 2006Tunisia yanganyije na Libya 0-0, inota rimwe bari bakenyee kugirango basubire mu gikombe cy’Isi baherukagamo mu 2006

Congo Kinshasa ibuze itike y'igikombe cy'Isi irushwa inota rimwe na TunisiaCongo Kinshasa ibuze itike y’igikombe cy’Isi irushwa inota rimwe na Tunisia

Maroc na Tunisia biyongereye ku bindi buhugu nka Misiri, Nigeria na Senegal nk’amakipe atanu azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya kuva tariki ya 14 Kamena kugeza ku ya 15 Nyakanga 2018.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru