RUHAGOYACU.com

Maroc yasabye kwakira Igikombe cy’Isi mu 2026

Igihugu cya Maroc kirifuza kwakira Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kubura amahirwe yo kwakira iri rushanwa ku nshuro enye babigeragejemo.

Kuri uyu wa Gatanu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu (FRMF) ryatangaje ko ryabwiye FIFA ko ryifuza kwakira Igikombe cy’isi cya 2026.

Minisitiri w’urubyiruko na siporo muri iki gihugu; Rachid Talbi Alami yatangaje ko iki gihugu gifite ibyangombwa byose kugira ngo kibashe kwakira iri rushanwa.

Maroc ikaba yiyongereye ku bihugu birimo Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique byasabye gufatanya kwakira iri rushanwa muri Mata uyu mwaka.

Ni ku nshuro ya gatanu; Maroc bagerageje kwakira iri rushanwa rihuza ibihugu byose ku Isi, ni nyuma yaho mu 1994 babisabye, igikombe kikakirwa na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, mu 1998 kigahabwa u Bufaransa, mu 2006 kigahabwa Ubudage mu gihe mu 2010 cyahawe Afurika y’Epfo.

Igihe Maroc yaba ihawe kwakira iri rushanwa, yaba ibaye igihugu cya kabiri cyo muri Afurika kiryakiriye nyuma ya Afurika y’Epfo mu 2010.

Iki gihugu kikaba cyarakiriye igikombe cy’Isi cy’amakipe mu 2013 na 2014 n’ubwo iri rushanwa rihuza amakipe make ugereranyije n’amakipe 48 azitabira igikombe cy’isi cya 2026 avuye kuri 32 yari asanzwe yitabira.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru