RUHAGOYACU.com

Messi na Di Maria bagaruriye Argentine icyizere cy’igikombe cy’Isi, Sanchez afasha Chile kunyagira Uruguay- Brazil irayoboye

Icyizere cyo kuba Argentine yajya mu gikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya kiyongereye, ni nyuma yaho batsinze umukino wabahuje na Colombia ibitego 3-0 mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Ibitego bya Argentine byatsinzwe na Lionel Messi kuri coup-franc nziza yateye ku munota wa ushyira uwa cumi w’umukino, Lucas Pratto ku mupira yatsindishije umutwe ku munota wa 23 ndetse na Angel Di Maria washimagiye intsinzi imbere ya Colombia habura iminota itanu ngo umukino urangire.


Messi yateye umuzamu wa Colombia, aho atabasha gushyikiraMessi yateye umuzamu wa Colombia, aho atabasha gushyikira

Pratto yatsinze igitego cya kabiriPratto yatsinze igitego cya kabiri
Di Maria na Messi bishimira igitego cya 3Di Maria na Messi bishimira igitego cya 3

Gutsinda uyu mukino byafashije ikipe ya Argentine kuza ku mwanya wa gatanu nyuma y’imikino 12 bamaze gukina, aho bagize amanota 19, bararusha inota rimwe Colombia batsinze.

James Rodriguez, kapiteni wa Colombia, nyuma yo gutsindwa igitego cya gatatuJames Rodriguez, kapiteni wa Colombia, nyuma yo gutsindwa igitego cya gatatu

Mu yindi mikino yabaye, Chile yatsinze Uruguay ibitego 3-1 birimo bibiri bya Alexis Sanchez n’ikindi cya Eduardo Vargas mu gihe Edinson Cavani ari we wari wafunguye amazamu muri uyu mukino, ku ruhande rwa Uruguay.

Brazil ikaba yakomeje kuyobora muri iyi Amerika y’amajyepfo n’amanota 27, ni nyuma yo gutsindira muri Peru ibitego 2-0 byatsinzwe na Gabriel Jesus ndetse na Renato Augusto.

Imikino yabaye muri CONMEBOL:

  • Bolivia 1 - 0 Paraguay
  • Ecuador 3 - 0 Venezuela
  • Argentina 3 - 0 Colombia
  • Chile 3 - 1 Uruguay
  • Peru 0 - 2 Brazil

Uko kugeza ubu bakurikiranaUko kugeza ubu bakurikirana

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. RAZAQ

    Kuya 16-11-2016 saa 15:53'

    Iyi Coup franc ya Dr. Messi ntawabura kuvugayuko arigitego cyi rushanwa kuko Irarenze Kbs.Abakunzi ba Argentina na Messi muri rusange twaraye twishimye .Dutegereje umukino utaha Argentina Vs Chilli Avangance Retour Messi Sanchez


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru