RUHAGOYACU.com

Messi udasanzwe akoze amateka muri Amerika y’Epfo, ajyana Argentine mu gikombe cy’Isi ku munota wa nyuma

Ku munsi wa nyuma usoza imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, muri Amerika y’Epfo (CONMEBOL) Lionel Messi afashije ikipe y’igihugu cye cya Argentine gukora ibyo benshi babonaga nk’ibigoye, ayigeza mu gikombe cy’Isi batsindiye Ecuador iwayo ibitego 3-1.

Uyu rutahizamu w’imyaka 30 ukinira FC Barcelone, yatsinze ibitego byose bya Argentine byabonetse muri uyu mukino, atahana umupira ndetse yuzuza hat-trick ya 44 mu buzima bwe akina umupira w’amaguru.

Mbere y’umukino, Argentine yasabwaga gutsindira i Quito muri Ecuador kugira ngo yizere kujya mu gikombe cy’Isi dore ko yari ku mwanya wa gatandatu mbere y’umukino, aho byasaga naho yamaze gusezererwa mu gihe Brazil ari cyo gihugu rukumbi cyari cyaramaze kubona itike muri CONMEBOL.

Ecuador batangiye bashengura imitima y’abanya-Argentine maze ubwoba bwo kutajya mu gikombe cy’isi ku nshuro ya mbere kuva mu 1970 butangirana n’umunota wa mbere w’umukino ubwo Ibra Mina yafunguraga amazamu ku masegonda 36 gusa y’umukino.

Ecuador yafunguye amazamu umukino ugitangiraEcuador yafunguye amazamu umukino ugitangira

Ibi ariko, byaje kuvamo indi nkuru, abasoma urupapuro rwa mbere bahindura ku rundi, ubwo ku munota wa 12 ku mupira yahererekanyije na Di Maria, Messi yishyuriraga igihugu cye mbere y’uko atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 20, ibyari amagambo bihindura injyana.


Messi na Di Maria bagize uruhare rukomeye mu gitego cya mbereMessi na Di Maria bagize uruhare rukomeye mu gitego cya mbere
Messi yatsinze ibitego 3, agira 21 ku mwanya wa mbere w'abatsinze ibitego byinshi mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi muri CONMEBOLMessi yatsinze ibitego 3, agira 21 ku mwanya wa mbere w’abatsinze ibitego byinshi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri CONMEBOL

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Messi yongeye gushimnagira ubudahangarwa mbwe maze atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 62 w’umukino, iki gishamgiye bidasubirwaho ko Argentine igeze mu gikombe cy’Isi cy 2018 mu Burusiya.

Mu gikombe cy’isi giheruka kubera muri Brazil mu 2014, Argentine yari yagze ku mukino wa nyuma , itsindwa n’u Budage igitego 1-0 mu minota y’inyongera.

Argentine isubiye mu gikombe cy'Isi Argentine isubiye mu gikombe cy’Isi

Ecuador: Banguera; Velasco, Aimar Alvarez, Arboleda, Ramirez; Orejuela; Ibarra, Intriago (Uchuari 77), Cevallos (Valencia 41), Ibrarra Mina; Ordonez Ayovi (Estrada Martinez 64)

Argentina: Romero; Mercado, Mascherano, Otamendi; Salvio, Perez, Biglia, Acuna; Messi, Benedetto (Icardi 77), Di Maria (Paredes 84).

Mu yindi mikino yabaye, Brazil yari yaramaze kubona itike yashyize iherezo ku nzozi z’abanya-Chile bifuzaga kujya mu Burusiya, ibatsinda ibitego 3-0 bituma iyi kipe ifite igikombe cyo kuri uyu mugabane izatugma mu rugo.

Luis Suarez yatsinze ibitego bibiri muri 4-2 Uruguay ye yatsinze Bolivia, maze berekeza mu gikombe cy’Isi kimwe na Colombia mu gihe Peru izabanza guca muri Play-offs, aho izahura na New Zealnd yo muri Oceania.

Lionel Messi na Luis Suarez nibo bayoboye abandi ku gahigo ko gutsinda ibitego byinshi (21) mu gushaka tike y’igikombe cy’Isi muri CONMEBOL.

Brésil 3-0 Chili
Equateur 1-3 Argentine
Paraguay 0-1 Venezuela
Pérou 1-1 Colombie
Uruguay 4-2 Bolivie

Uko birangiye bakurikirana :

1- Brésil 41 (yabonye tike
2- Uruguay 31 (yabonye tike)
3- Argentine 28 (yabonye tike)
4- Colombie 27 (yabonye tike)

5- Pérou 26 pts (play-offs)

6- Chili 26
7- Paraguay 24
8- Equateur 20
9- Bolivie 14
10- Venezuela 12

Uko batsindanye muri Amerika ya Ruguru (CONCACAF) n’amakipe yakomeje

Honduras 3 - 2 Mexique
Panama 2 - 1 Costa Rica
Trinité et Tobago 2 - 1 Etats Unis

Uko birangiye bakurikirana

1- Mexique 21 (yabonye tike)
2- Costa Rica 16 (yabonye tike)
3- Panama 13 (yabonye tike)

4- Honduras 13 (muri play-offs izahura naAustralie)

5- Etats-Unis 12
6- Trinité et Tobago 6

Kugeza ubu ibihugu 23 bimaze kubona itike y’igikombe cy’Isi ni: Uburusiya (buzacyakira), Brazil, Costa Rica, Mexique, Ububiligi, Ubwongereza, Espagne, Serbia, Iceland, Pologne, Ubudage, Iran, Ubuyapani, Korea, Arabia Saoudite, Misiri, Nigeria, Portugal, Ubufaransa Uruguay, Panama, Argentine na Colombia.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ###

    Kuya 11-10-2017 saa 22:34'

    Messi icyo isigaje ni kimwe gusa. Ni ukuza agakinira rayon. Rayoooon oyeeeeh.

  2. seba

    Kuya 11-10-2017 saa 17:42'

    Ronalido ntawamusimbura mwisi yababaho keretse umwana wImana

  3. Mbivuga

    Kuya 11-10-2017 saa 13:16'

    Messi ni messi kko, uyu mugabo ni umugabo, utamwemera niwe ufite ikibazo . Ibyo bazana ngo CR

  4. B Ngabo

    Kuya 11-10-2017 saa 11:54'

    Uyu Messi ni rutahizamu w’ibihe byose muri iki gihe , nta sanzwe! Ndetse ubu ukuyemo Pere, ntawundi wamugereranya nawe kubiyi ya Rurema.

  5. RAZAQ

    Kuya 11-10-2017 saa 09:34'

    Uko niko bita ngo Umukinyi wahetse ikipe.
    Ureke abitirirwa itsinzi zabandi!?
    Dr.Messi yerekanye yuko ashoboye
    Ngaho rero abavuga nibavuge twumve.

  6. ukuri

    Kuya 11-10-2017 saa 08:22'

    Uyu mugabo ngo ni Messi ntasanzwe pe burigihe akora ibyo abantu babonako bitashoboka, ni umwami waruhago bizarangira abaye uwibihe byose kuko akora ibidasanzwe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru