RUHAGOYACU.com

Nigeria yabimburiye ibihugu bya Afurika mu gikombe cy’Isi, Ghana ibwira FIFA ko yibiwe i Kampala

Ikipe y’igihugu cya Nigeria; Super Eagles yabaye iya mbere yabonye itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2018 mu bihugu bitanu bizahagararira Afurika, ni nyuma yo gutsinda Zambia igitego 1-0.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Alex Iwobi ku munota wa 74 w’umukino.

Ghana yandikiye FIFA ivuga ko yibiwe i Kampala

Nyuma yo kunganyiriza na Uganda iwayo ubusa ku busa, bigatuma ikipe y’igihugu ya Ghana inasezererwa mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 dore ko muri iri tsinda Misiri nitsinda kuri iki Cyumweru ishobora kubona itike bwa mbere mu myaka 27 yari imaze idakina iri rushanwa rikuuru, Ghana yandikiye Ishyirahamwe rya ruhago ku Isi ivuga ko yibwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe rya ruhago muri Ghana, bavuga ko bibwe n’umusifuzi w’umunya-Afurika y’Epfo: Daniel Bennett n’abo bari bafatanyije.

Ghana bavuga ko bimwe igitego kigaragara cyinjiye ku munota wa 93 w’umukino na penaliti yakorewe kuri Frank Acheampong mu gice cya kabiri cy’umukino ndetse n’ibindi bitandukanye.

Imikino yo muri Afurika yabaye ku munsi wa 5

Itsinda A

Libya 1 - 2 DR Congo
Guinea 1 - 4 Tunisia

Uko bakurikirana: Tunisia 13, Congo DR 10, Guinea 3, Libya 3.

Itsinda B

Cameroon 2 - 0 Algeria
Nigeria 1 - 0 Zambia

Uko bakurikirana: Nigeria 13 (Q), Zambia 7, Cameroun 6 na Algeria 1.

Itsinda C

Mali 0-0 Cote d’Ivoire
Morocco 3 - 0 Gabon

Uko bakurikirana: Morocco 9, Cote d’Ivoire 8, Gabon 5, Mali 3.

Itsinda D

South Africa 3 - 1 Burkina Faso
Cape Verde 0 - 2 Senegal

Uko bakurikirana: Senegal 8, Burkina Faso 6, Cape Verde 6, South Africa 4.

Itsinda E

Uganda 0 - 0 Ghana
Misiri vs Congo

Uko bakurikirana: Misiri 9, Uganda 8, Ghana 6, Congo 1.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. VALENS

    Kuya 8-10-2017 saa 12:00'

    GHANA YIHANGANE NIKO AFRICA IMEZE


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru