RUHAGOYACU.com

Portugal na Mexique zageze muri 1/2 cy’igikombe mpuzamigabane

Amakipe y’ibihugu ya Portugal na Mexique yabonye itike yo gukomeza muri 1/2 cy’igikombe mpuzamigabane kiri kubera mu Burusiya, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino isoza itsinda rya mbere yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri Saint Petersburg Stadium, Portugal yahanyagiriye New Zealand ibitego 4-0, biyihesha kuzamuka iyoboye itsinda rya mbere.

Cristiano Ronaldo yafunguye amazamu kuri penaliti yo ku munota wa 32, igitego cye cya 75 mu ikipe y’igihugu ya Portugal, mu gihe kandi Bernardo Silva yatsinze igitego cya kabiri mbere y’uko bajya kuruhuka.

Ronaldo yasimbuwe habura iminota 27 ngo umukino urangire, aha umwanya Nani, wigaragaje atsinda igitego cya kane ku ruhande rwa Portugal ku munota wa 90, hari nyuma y’uko Andre Silva atsinze igitego cya gatatu mbere ho iminota 10.

Portugal yanyagiye New Zealnd iyobora itsinda APortugal yanyagiye New Zealnd iyobora itsinda A

Undi mukino wo muri iri tsinda wabereye kuri Kazan Arena, u Burusiya buzakira igikombe cy’Isi mu mwaka utaha, busezererwa butarenze amatsinda, aho bwatsinzwe na Mexique 2-1.

Aleksandr Samedov yabanje gufungura amazamu ku ruhande rw’u Burusiya hashize iminota 25 umukino utangiye, ariko iki gitego cyishyurwa na Nestor Araujo nyuma y’iminota itanu gusa.

Hashize iminota itandatu amakipe yombi avuye kuruhuka, Hirving Lozano yatsindiye Mexique igitego cya kabiri mu gihe kandi icyizere cy’Abarusiya cyo kuba bakwishyura, cyayoyotse uhereye ku munota wa 68 ubwo Yuri Zhirkov yahabwaga ikarita itukura nyuma yo kuzuza amakarita abiri y’umuhondo.

Portugal yazamutse muri 1/2 iyoboye itsinda A n’amanota 7 n’ibitego 5 izigamye, Mexique na yo ifite amanota 7 n’ibitego 2 mu gihe u Burusiya bwasoje bufite amanota 3 naho New Zealand itaha nta nota ibonye ndetse yuzuza imikino 12 muri iri rushanwa, yose yikurikiranya, idatsinda.

Iri rushanwa rirakomeza kuri iki Cyumweru, aho u Budage burakina na Cameroun, Chile ikine na Australia, mu mikino y’umunsi wa gatatu isoza itsinda B yose iratangira saa 17:00.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru