RUHAGOYACU.com

Portugal ya Ronaldo n’u Bufaransa bageze mu gikombe cy’Isi, Ubuholandi busigara ku rugo

Imikino isoza amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Busuriya ku mugabane w’u Burayi, yabaye kuri uyu wa Kabiri isize amakipe y’ibihugu bya Portugal n’u Bufaransa abonye itike mu gihe u Buholandi butabashije kwerekeza mu gikombe cy’isi nubwo bwatsinze Sweden ibitego 2-0.


Portugal yakoze ibyo yasabwaga

Mbere y’uyu mukino wabereye muri Portugal, iyi kipe irangajwe imbere na Cristiano Ronaldo yasabwaga gutsinda Ubusuwisi bwabarushaga amanota atatu ku mwanya wa mbere mu itsinda B, maze bakabona itike, Ubusuwisi akaba aribwo buzabanza gukina play-offs.

Niko byagenze uhereye ku munota wa 42 w’umukino, ubwo Johan Djourou yitsindaga igitego cya mbere cya Portugal mbere y’uko Andre Silva atsinda igitego gishimangira intsinzi no kujya mu gikombe cy’isi kwa Portugal ifite igikombe cy’u Burayi batwaye mu mwaka ushize, hari ku munota wa 57 w’umukino.

Djourou yitsinze mbere y'uko bajya kuruhukaDjourou yitsinze mbere y’uko bajya kuruhuka
Silva yatsinze igitego cyashimangiye ko Portugal ibaye iya mbereSilva yatsinze igitego cyashimangiye ko Portugal ibaye iya mbere
Ronaldo na bagenzi be bashimira abafanaRonaldo na bagenzi be bashimira abafana

Ubufaransa nabwo bugeze mu gikombe cy’Isi, Ubuholandi burinanirwa

Ibitego bya Antoine Griezmann ku munota wa 27 na Olivier Giroyd ku wa 33, bifashije Ubufaransa kubona itike yo gukina iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya, batsinda Belarus ibitego 2-1.

Griezmann yafunguye amazamu ku ruhande rw'UbufaransaGriezmann yafunguye amazamu ku ruhande rw’Ubufaransa

Ku rundi ruhande, Ubuholandi nabwo buri muri iri tsinda rya mbere bwasabwaga gutsinda ibitego 7-0 mu mukino bwari bwakiriyemo Sweden ya kabiri, yabarushaga amanota atatu mbere y’umukino.

Ibi siko byagenze kuko umukino urangiye Ubuholandi butsinze ibitego 2-0 bya Arjen Robben kuri penaliiti yo ku munota wa 16 n’ikindi gitego cyo ku munota wa 40, gusa birangira babaye aba gatatu inyuma y’Ubufaransa, na Sweden izabanza guca muri play-offs.

Ibitego bya Arjen Robben ntacyo bifashije UbuholandiIbitego bya Arjen Robben ntacyo bifashije Ubuholandi

Imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri


Itsinda A :

France 2-1 Biélorussie
Luxembourg 1-1 Bulgarie
Pays-Bas 2-0 Suède

Uko bakurikirana: France 23 pts, Suède 19, Pays-Bas 19, Bulgarie 13, Luxembourg 6, Biélorussie 5.

Itsinda B :

Portugal 2-0 Suisse
Lettonie 4-0 Andorre
Hongrie 1-0 Iles Féroé

Uko bakurikirana: Portugal 27, Suisse 27, Hongrie 14, Iles Féroé 9, Lettonie 8, Andorre 4.

Itsinda H :

Grèce 4-0 Gibraltar
Belgique 4-0 Chypre
Estonie 1-2 Bosnie Herzégovine

Uko bakurikirana: Belgique 28 , Grèce 19, Bosnie Herzégovine 17, Estonie 11, Chypre 10, Gibraltar 0.


Ibihugu 19 bimaze kugera mu gikombe cy’Isi cya 2018 ni:

Uburusiya (buzacyakira), Brazil, Costa Rica, Mexique, Ububiligi, Ubwongereza, Espagne, Serbia, Iceland, Pologne, Ubudage, Iran, Ubuyapani, Korea, Arabia Saoudite, Misiri, Nigeria, Portugal n’Ubufaransa.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Peter

    Kuya 11-10-2017 saa 13:48'

    Porotigale Niyo Shyigikiye Kbs Kd Izabikora Naho Ubuhorandebwo Nibwihngane Butegure 2021 Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru