RUHAGOYACU.com

Real Madrid itangiye itsindwa na Manchester United

Ku mukino wayo wa mbere, ikipe ya Real Madrid itangiye nabi imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino, itsindwa na Manchester United kuri penaliti 2-1, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Levi’s Stadium i Santa Clara, ni nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino.

Wari umukino wa kane wa gicuti muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ku ikipe ya Manchester United, yanatsinze itatu ibanza ihura na Real Salt Lake, LA Galaxy na Manchester City mu gihe Real Madrid yaje idafite Cristano Ronaldo yo yatangiraga imyiteguro yayo kuri iki Cyumweru.

Ukurikije ikipe Jose Mourinho wa Manchester United yabanjemo, ubwo yahuraga na Real Madrid yatoje; yaruhukije ikipe yakinnye na Manchester City, aho yabanjemo Romero, Fosu-Mensah, Bailly, Jones, Darmian, Carrick, Fellaini, Pereira, Martial, Lingard na Rashford.

Ku ruhande rwa Real Madrid itozwa na Zinedine Zidane habanjemo Navas, Carvajal, Varane, Nacho, Marcelo, Kroos, Modric, Bale, Isco, Vazquez na Benzema.

Gareth Bale ahanganye na Fosu-MensahGareth Bale ahanganye na Fosu-Mensah

Uyu mukino waberaga Santa Clara, n’ubundi Manchester United yazamukiye kuri Rashoford na Lingard batangije umukino, iwiharira hakiri kare, ariko uburyo burimo koruneli zitandukanye ntacyo bwayifashije mu gihe Real Madrid na yo yaje kugaruka mu mukino nyuma.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0, ni mu gihe Real Madrid yateye ishoti rikomeye rimwe, Manchester United igerageza ane, arimo abiri yageze ku izamu.

Byose bijya gutangira, hari mu minota ya nyuma y’iki gice cya mbere, aho Modric yabanje gucenga Fellaini, ahindura umupira imbere y’izamu rya Romero, gusa ku bw’amahirwe abarimo Fosu-Mensah barahagoboka.

Iminota itatu yongeweho mbere y’uko bajya kuruhuka, iyi ni yo yatumye habamo ikinyuranyo, aho Anthony Martial yacenze abakinnyi batatu cyangwa bane ba Real Madrid uhereye kuri Carvajal, maze atanga umupira kuri Jesse Lingard, wahise awohereza mu izamu.

Byose byatangiye Martial acenga CarvajalByose byatangiye Martial acenga Carvajal
Atanga umupira kwa Lingard watsinze gitego cya Manchester UnitedAtanga umupira kwa Lingard watsinze gitego cya Manchester United
Lingard na Martial kimwe na bagenzi babo bishimira igitegoLingard na Martial kimwe na bagenzi babo bishimira igitego

Real Madrid babonye uburyo bwo kwishyura iki gitego, ariko umusifuzi avuga ko mbere y’uko Marcelo ashyiraho umutwe, yari yaraririye.

Mu gice cya kabiri kihariwe na Madrid, nta buryo bwinshi bwabonetse mu minota ya mbere, keretse ku munota wa 57, ku ruhande rwa Manchester United, ariko na bo ntacyo bwatanze mu gihe ku ruhande rwa Real Madrid, byasabye ubuhanga bukomeye bwa De Gea akuramo coup-franc, umupira ujya muri corner.

Hakibura iminota 20 yo gukina, Lindelof yakiniye nabi Theo Hernandez wa Real Madrid mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Casemiro.

Casemiro yishyuriye Real Madrid kuri penaliti y'ingufuCasemiro yishyuriye Real Madrid kuri penaliti y’ingufu
Ashimirwa na bagenzi beAshimirwa na bagenzi be

Amakipe yombi yananiwe kwisobanura mu minota isanzwe y’umukino, hitabazwa za penaliti, aho Manchester United yatsinze 2-1.

Anthony Martial wateye iya mbere ku ruhande rwa United, yayiteye hejuru, Kovacic ateye iya mbere ya Madrid, De Gea ayikuramo.

McTominay yateye iya kabiri ya United, iyi yakuwemo na Casilla, mbere y’uko De Gea yongera gukuramo indi yatewe na Oscar Rodriguez.

Mikhitaryan wateye bwa gatatu, yatsinze iya mbere ya United, ku mupira yateye hasi ibumoso, Casilla akajya iburyo, iyi yaje kwishyurwa na Quezada n’ubwo De Gea yakozeho.

Wari umunsi mubi kuri Lindelof wateje penaliti mu mukino, aho no kuri iyi nshuro yananiwe gutsinda iya kane ya United, umupira awutera mu birenge bya Kiko Casilla mu gihe Theo Hernandez yateye ku ruhande iya Real Madrid.

Darley Blind yinjije neza penaliti ya nyuma ku ruhande rwa Manchester United, amahirwe yari asigaye kuri Real Madrid, ayoyoka ubwo Casemiro wari wishyuriye iyi kipe kuri penaliti mu mukino, yateraga iya nyuma ku mutambiko w’izamu, umupira ukazamuka ukajya inyuma.

Wari umukino wa mbere wa Real Madrid muri pre-seasonWari umukino wa mbere wa Real Madrid muri pre-season

REAL MADRID (4-3-3): Navas (Casilla); Carvajal (Hakimi 46), Varane (Quezada 46), Nacho (Manu 46), Marcelo; Modric (Kovacic 46), Kroos, Isco (Oscar 46); Vazquez (Hernandez 46), Benzema (Gomez 46), Bale (Franchu 46).

Abasimbura: Tejero, Gomez, Mayoral, Zidane, Yanez.

MAN UTD (4-1-4-1): Romero (De Gea 46); Fosu-Mensah (Blind 46), Bailly (Smalling 46), Jones (Lindelof 46), Darmian (Valencia 77); Carrick; (Pogba 46) Lingard (Mkhitaryan 46), Fellaini, A Pereira (Herrera 46, McTominay 52), Martial; Rashford (Lukaku 46).

Abasimbura: Tuanzebe, J Pereira, Mitchell.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. C7

    Kuya 25-07-2017 saa 06:13'

    MANU ZILIGE 2017-2018 GOOD


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru