RUHAGOYACU.com

Ronaldo ahigitse Messi yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi (Amafoto)

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu cya Portugal; Cristiano Ronaldo yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2017 mu muhango waberaga i London mu gihugu cy’u Bwongereza.

Kuva mu mwaka ushize wa 2016, Ikinyamakuru France Football cyitandukanyije na FIFA mu gutanga Ballon d’Or, bituma iri shyirahamwe rya ruhago ku Isi rishyiraho ibihembo by’abahize abandi ku Isi, Ballon d’Or isigarana iki kinyamakuru cyo mu Bufaransa.

Cristiano Ronaldo wegukanye iki gihembo cya FIFA nyuma yo gutwara Ballon d’Or ya France Football mu mwaka ushize, ni we wisubije iki gihembo atsinze Lionel Messi na Neymar.

Perezida wa Fifa; Intantino, Maradona na Ronaldo gifaru nk'uko bamwita, bari bahari ubwo Ronaldo yatangazwaga nk'umukinnyi w'umwakaPerezida wa Fifa; Intantino, Maradona na Ronaldo gifaru nk’uko bamwita, bari bahari ubwo Ronaldo yatangazwaga nk’umukinnyi w’umwaka
Cristiano Ronaldo yisubije igihembo cy'umukinnyi mwiza ku IsiCristiano Ronaldo yisubije igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi
Ronaldo na Zidane bombi ba Real Madrid begukanye ibihembo mu bagaboRonaldo na Zidane bombi ba Real Madrid begukanye ibihembo mu bagabo
Ronaldo akmenenyeshwa ko atsinze, yahise asoma Rodriguez bakundanaRonaldo akmenenyeshwa ko atsinze, yahise asoma Rodriguez bakundana
Ronaldo, umuhunguwe Cristiano Junior n'umukobwa bakundana RodriguezRonaldo, umuhunguwe Cristiano Junior n’umukobwa bakundana Rodriguez
Lionel Messi n'umufasha we Antonnella Roccuzzo bari bitabiriye uyu muhango Lionel Messi n’umufasha we Antonnella Roccuzzo bari bitabiriye uyu muhango
Neymar yakiniraga Barcelone mbere yo kwerekeza muri PSGNeymar yakiniraga Barcelone mbere yo kwerekeza muri PSG
Ronaldo yifotozanya n'umuryango we nyuma yo guhabwa iki gihemboRonaldo yifotozanya n’umuryango we nyuma yo guhabwa iki gihembo
Ronaldo na Messi ngo ni abakeba ariko ntabwo ari abanziRonaldo na Messi ngo ni abakeba ariko ntabwo ari abanzi

Cristiano Ronaldo yafashije Real Madrid kwisubiza igikombe cya UEFA Champions League, afasha Real Madrid gutwara shampiyona bari bamaze imyaka itanu badatwara mbere yo gufasha ikipe y’igihugu cye kubona itike y’igikombe cy’Isi.

Ronaldo w’imyaka 32 yatsinze ku majwi 43,16%, Messi agira 19,25% mu gihe Neymar yagize amajwi 6.97%.

Messi we yari yatoye Luis Suarez bakinana muri FC Barcelone, na Cristiano Ronaldo yatoye Luka Modric bakinana muri Real Madrid.

Umunyezamu w’umwaka: Gianluigi Buffon

Umunyezamu w’ikipe ya Juventus de Turin n’ikipe y’igihugu cy’Ubutaliyani.

Uyu mugabo w’imyaka 39 yafashije Juventus kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu gihe kandi ikipe ye yihariye ibikombe bikinirwa mu Butaliyani mu mwaka ushize w’imikino.

Umutoza w’umwaka: Zinedine Zidane

Uyu mutoza w’ikipe ya Real Madrid ahize abandi batoza bose kuko yashoboye gutwara ku nshuro ya kabiri yikurikiranya igikombe cya UEFA Champions League, ibintu byaherukaga gukorwa na Arrigo Sacchi atoza Milan AC mu 1990.

Abafana b’umwaka: Celtic FC yo muri Ecquose

Igitego cy’umwaka: Olivier Giroud

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal atwaye igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza ku Isi mu 2017.

Ni igitego yatsinze ikipe ya Crystal Palace n’agatsitsino muri Premier League.

Mu Cyiciro cy’abagore; Sarina Wiegman ukomoka mu Bufaransa yabaye umutoza w’umwaka naho umuholandikazi Lieke Martens aba umukinnyi w’umwaka.


Ikipe y’Umwaka mu bagabo

Umunyezamu: Buffon

Ba myugariro: Marcelo, Bonucci, Ramos, Alves.

Hagati: Iniesta, Modric na Kroos

Imbere: Messi, Neymar na Ronaldo.

Uhereye ku bahagaze: Alves, Ramos, Ronaldo, Kroos, Bonucci na Buffon. Imbere: Modric, Iniesta, Neymar, Messi na Marcelo.Uhereye ku bahagaze: Alves, Ramos, Ronaldo, Kroos, Bonucci na Buffon. Imbere: Modric, Iniesta, Neymar, Messi na Marcelo.

Ni ku nshuro ya 11 Cristiano Ronaldo na Lionel Messi baje mu bakinnyi 11 bagize ikipe ikipe y’umwaka ku Isi.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru