RUHAGOYACU.com

Ronaldo yongeye guhigika Messi yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi cya FIFA

Kuri uyu wambere i Zurich nibwo Ronaldo yahigitse Messi kunsuro yakabiri ahita yegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku isi mu mwaka wa 2016.

Ni igihembo Ronaldo yabonye byari byitezwe na benshi aho mukeba we bahora bahanganye Messi atitabiriye ibi birori byabereye i Zurich muri Switzerland.

Ronaldo akimara kubona iki gihembo mu ijambo yavuze yibasiye bakeba bo muri Barcelona aho yatangaje ko byumvikana kuba batari kumwe nabo mu birori bya FIFA, ibintu byaomeje kwerekana ko hagati ya Real Madrid ya Ronaldo na Barcelona ya Messi badacana uwaka.

Si Ronaldo gusa wahawe igihembo kuko muri uyu muhango hahemwe n’abandi bakinnyi bitwaye neza mu bagore n’abatoza.

Uko ibihembo byatanzwe:

Umukinnyi w’umugabo - Cristiano Ronaldo


Umukinnyi w’umugore
- Carli Lloyd


Umutoza w’umwaka mu bagabo
- Claudio Ranieri

Umutoza w’umwaka mu bagore - Silvia Neid

Igihembo cya Fair Play - Atletico Nacional


Umukinnyi wagize ibihe byiza mu gihe yakinaga
- Falcao

Igihembo cya Puskas - Mohz Faiz Subri

Umufana mwiza - Borussia Dortmund na Liverpool supporters

Ikipe y’umwaka ya FIFA - Manuel Neuer, Dani Alves, Marcelo, Gerard Pique, Sergio Ramos, Andres Iniesta, Toni Kroos, Luka Modric, Cristiano

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nshimiyimana j .bosco

    Kuya 10-01-2017 saa 10:12'

    Muraho bavandi jyendabona arihatari.

  2. Ntambara Oscar

    Kuya 10-01-2017 saa 06:51'

    Vive Notre Star Ronaldo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru