RUHAGOYACU.com

Sanchez yandikiye amateka ku Budage, Cameroun ihagamwa na Australia

Mu mikino isoza umunsi wa kabiri mu matsinda y’igikombe mpuzamigabane gikomeje kubera mu Burusiya guhera kuwa Gatandatu ushize, ikipe y’igihugu ya Chile ibifashijwemo na Alexis Sanchez, yanganyije n’u Budage igitego 1-1.

Muri uyu mukino wo mu itsinda rya kabiri, Chile yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu, ku gitego cyastinzwe na Alexis Sanchez, hari nyuma y’ikosa ryo gutanga umupira nabi kuri Shkodran Mustafi bakinana muri Arsenal, wawihereye Vidal, akinana na Sanchez watsinze.

Sanchez yafunguye amazamu, aca agahigo ko gutsindira Chile ibitego byinshiSanchez yafunguye amazamu, aca agahigo ko gutsindira Chile ibitego byinshi

Iki gitego Sanchez yatsindiye Chile, cyatumye aba umukinnyi utsindiye igihugu cye ibitego byinshi mu mateka yayo, 38, mu gihe kandi iki gitego cyari icya 400 mu gikombe mpuzamigabane kiri kuba ku nshuro ya 10.

Igitego cya Sanchez cyari icya 400 muri FIFA Confederation Cup iri kuba ku nshuro ya 10Igitego cya Sanchez cyari icya 400 muri FIFA Confederation Cup iri kuba ku nshuro ya 10

Mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, u Budage bwabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Lars Stindl ku mupira wari vuye ibumoso, ni nyuma yaho kandi Edurado Vargas ashushije uburyo bwari guhesha Chile igitego cya kabiri ku munota wa 19 w’umukino.

Abakinnyi b'u Budage bishimira igitego cyo kwishyuraAbakinnyi b’u Budage bishimira igitego cyo kwishyura

Germany XI: Ter Stegen, Mustafi, Hector, Ginter, Draxler, Goretzka, Stindl, Can, Sule, Kimmich, Rudy

Chile XI: Herrera, Isla, Medel, Beausejour, Jara, Diaz, Aranguiz, Hernandez, Vidal, Vargas, Sanchez.

Mu mukino wabanjiriye uyu muri iri tsinda rya kabiri, Cameroun yanganyije na Australia igitego 1-1, icyizere cyo kurenga amatsinda kizamo agatotsi.

Cameroun ni yo yari yafunguye amazamu ku munota wa 45, ku gitego cyatsinzwe na Andre Anguissa , iki cyaje kwishyurwa na Mark Milligan kuri penaliti yo ku munota wa 60 w’umukino.

Chile yatsinze Cameroun 2-0 ku mukino ubanza, iyoboye itsinda n’amanota 4, ikurikiwe n’u Budage bwatsinze Australia ibitego 3-2.

Ku munsi usoza imikino yo mu matsinda, Cameroun izakina n’u Budage, Chile ihure na Australia, imikino izabera ku isaha imwe, saa 17:00, ku Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru