RUHAGOYACU.com

Senegal itsinze Afurika y’Epfo isubira mu gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 16, Ubutaliyani butsindwa na Sweden

Igitego cya Diafra Sakho n’ikindi kitsinzwe na Thamsanqa Mkhize bihesheje Senegal intsinzi y’ibitego 2-0 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi wayihuzaga na Afurika y’Epfo mu mujyi wa Polokwane, isubira muri iri rushanwa yaherukagamo mu 2002.

Senegal yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 12 gusa w’umukino, ku mupira Sadio Mane yahereje Diafra Sakho maze na we aroba umunyezamu Itumeleng Khune wari wambaye masike y’umweru nyuma yo gukomerekera mu ikipe ye mu mpera z’icyumweru gishize.

Senegal itsinze Afurika y'Epfo 2-0 isubira mu gikombe cy'Isi nyuma y'imyaka 16Senegal itsinze Afurika y’Epfo 2-0 isubira mu gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 16

Byari ibyishimobikomeye ku bakinnyi ba SenegalByari ibyishimobikomeye ku bakinnyi ba Senegal

Afurika y’Epfo bagerageje uburyo bwo kwishyura no kugarura mu mukino abafana bari baje kubashyigikira kuri Peter Mokaba Stadium, ariko uburyo bwa Themba Zwane, umupira ugonga Percy Tau, umunyezamu Khadim Ndiaye izamu rye rikomeza kwera.

Lebogang Manyama na we yahinduye umupira washoboraga guteza ibibazo ikipe ya Senegal, ariko babyitwaramo neza, bawusubiza mu kibuga mbere y’uko batsinda igitego cya kabiri ku munota wa 38 w’umukino ku kazi ka Sakho na Sadio Mane maze Thamsanqa Mkhize aritsinda ubwo umupira wari uvuye ku munyezamu Khune Itumeleng.

Lamine Gassama acenga Sibusiso Vilakazi Lamine Gassama acenga Sibusiso Vilakazi
Sadio Mane yagize uruhare mu bitego bibiri bya SenegalSadio Mane yagize uruhare mu bitego bibiri bya Senegal

Senegal yaherukaga mu gikombe cy’Isi mu 2002 ubwo yageraga muri 1/4 iyobowe na Aliou Cisse wari kapiteni wayo muri Korea y’Epfo none ubu akaba ayibereye umutoza.

Lions de la Teranga baherukaga gutsinda Afurika y’Epfo mu mukino w’irushanwa iryo ari ryo ryose mu 2005, bashoboye kubyaza umusaruro amahirwe ya kabiri bahawe na FIFA yo gusubiramo uyu mukino dore ko bwa mbere bahura Afurika y’Epfo yari yatsinze Senegal ibitego 2-1, umusifuzi Joseph Lamptey wawuyoboye akavugwaho kubogama, agahagarikwa burundu, ibi byatumye FIFA yemeza ko umukino uzasubirwamo.

Gutsinda uyu mukino bitumye bayobora itsinda D n’amanota 11, amanota atanu barusha Burkina Faso na Cape Verde nubwo hasigaye umukino umwe usoza itsinda uzaba kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Afurika y’Epfo ya nyuma mu itsinda, irushwa amanota arindwi na Senegal ya mbere bazahurira mu mukino usoza itsinda kuwa Kabiri i Dakar, mu gihe Burkina Faso izakira Cape Verde.

Senegal ibaye igihugu cya gatatu kibonye itike yo guhagararira Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya inyuma ya Nigeria na Misiri.

Umunyezamu Ndiaye wa Senegal nawe yigaragaje muri uyu mukinoUmunyezamu Ndiaye wa Senegal nawe yigaragaje muri uyu mukino
Abanyar-Senegal bishimiye ko bazajya mu Burusiya mri Kamena 2018Abanyar-Senegal bishimiye ko bazajya mu Burusiya mri Kamena 2018

Ibindi bihugu biramenyekana nyuma y’imikino iraba mu mpera z’iki cyumweru; aho Tunisia na Maroc zikeneye kunganya kugira ngo na zo zibone umwanya mu gikombe cy’Isi.

Tunisia irakira Libya kuri uyu wa Gatandatu mu gihe Congo Kinshasa barusha amanota atatu ndetse bahanganiye itike mu itsinda A, yo izakira Guinea.

Mu itsinda C; Maroc irakirwa na Cote d’Ivoire bahanganye, aho Maroc niramuka itsinze cyangwa ikanganya izasubira mu gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 20 batagikandagiramo.

Undi mukino wo mu itsinda B wabaye kuri uyu wa Gatanu, warangiye Algeria yasezerewe inganyije na Nigeria yabonye itike igitego 1-1.

Uko i Burayi batsindanye mu mikino ibanza ya kamarampaka

Kuwa Kane:

Croatia 4-1 Greece
N. Ireland 0-1 Switzerland

Kuwa Gatanu:

Sweden 1-0 Ubutaliyani

Kuwa Gatandatu

21:45: Denmark vs Ireland

Gahunda y’imikino yo kwishyura

Ku Cyumweru

19:00 Switzerland vs N.Ireland
21:45 Greece vs Croatia

Kuwa Mbere

21:45 Italy vs Sweden

Kuwa Kabiri

21:45 Ireland vs Denmark

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru