RUHAGOYACU.com

Sweden mu nzira y’Ubutaliyani igana mu gikombe cy’Isi 2018- Uko tombora ya play-offs i Burayi yagenze

Ikipe y’igihugu cy’Ubutaliyani yatomboye Sweden mu mikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya, ni muri tombora ya play-offs ku makipe yabaye aya kabiri mu matsinda ku mugabane w’u Burayi.

Uburayi buhagararirwa n’amakipe 13 mu gikombe cy’Isi, aya ava mu makipe yabaye aya mbere mu matsinda 9 yo gushaka itike n’amakipe 4 yabaye aya kabiri nyuma yaho umunani yitwaye neza muri icyenda yabaye aya kabiri yishatsemo aya ane ajya mu gikombe cy’Isi.

Muri tombora yabereye i Zurich mu Busuwisi kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yari mu itsinda rya karindwi igasoza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Espagne, yatomboye guhura na Sweden muri iyi mikino ya play-offs.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe y’igihugu cya Sweden yongeye gukina iyi mikino dore ko bashaka tike y’igikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brazil basezerewe na Portugal ya Cristiano Ronaldo.

Mu yindi mikino, Croatia izahura n’Ubugereki, Denmark bahure na Repubulika ya Ireland mu gihe Ireland y’Amajyaruguru izahura n’Ubusuwisi.

Amakipe ane azatsinda iyi mikino azajya mu gikombe cy'IsiAmakipe ane azatsinda iyi mikino azajya mu gikombe cy’Isi

Uko tombola yagenze muri rusange

Northern Ireland v Switzerland

Croatia v Greece

Denmark v Republic of Ireland

Sweden v Italy

Imikino ibanza izaba hagati ya tariki ya 9 n’iya 11 z’ukwezi gutaha mu gihe iyo kwishyura izaba nyuma y’iminsi itatu (12-14 Ugushyingo 2017).

Ibihugu bizakina play-offs i Burayi, amabendera yabyo yagaragaye hamwe na Mascott yo gushaka itike ya 2018 Ibihugu bizakina play-offs i Burayi, amabendera yabyo yagaragaye hamwe na Mascott yo gushaka itike ya 2018

Kugeza ubu ibihugu 23 bimaze kubona itike y’igikombe cy’Isi ni: Uburusiya (buzacyakira), Brazil, Costa Rica, Mexique, Ububiligi, Ubwongereza, Espagne, Serbia, Iceland, Pologne, Ubudage, Iran, Ubuyapani, Korea, Arabia Saoudite, Misiri, Nigeria, Portugal, Ubufaransa Uruguay, Panama, Argentine na Colombia.

Hasigaye kumenyekana ibindi bihugu bitatu byo muri Afurika, bine bizava i Burayi n’ibindi bihugu bibiri bizava mu mikino ya play-offs hagati ya Concacaf, Conmebol, Asia na Oceania.

Igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya kuva tariki ya 14 Kamena kugeza kuya 15 Nyakanga 2018.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru