RUHAGOYACU.com

U Budage bwegukanye igikombe mpuzamigabane, Portugal itsinda Mexique

Ikipe y’igihugu y’u Budage inafite igikombe cy’isi giheruka kubera muri Brazil, yegukanye igikombe mpuzamigabane cyaberaga mu Burusiya, itsinze Chile igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Kuri St Petersburg Stadium, Chile ifite Copa America, yatakaje igikombe ku makosa ya ba myugariro bayo, aho Marcelo Diaz yakoze ikosa ryavuyemo igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Lars Stindl mu gice cya mbere, ku mupira yageranye mu izamu wenyine, umunyezamu wa Chile yagiye gufasha abakinnyi be.

Ku makosa y'abakinnyi ba Chile, u Budage bwafunguye amazamu ku munota wa 21 w'umukinoKu makosa y’abakinnyi ba Chile, u Budage bwafunguye amazamu ku munota wa 21 w’umukino
Chile yihariye umukino ariko ibura amahirwe y'igitegoChile yihariye umukino ariko ibura amahirwe y’igitego

Chile yabonye uburyo butandukanye bwo kwishyura iki gitego mu minota ya nyuma, ariko Arturo Vidal na Angelo Sagal ntibyabahira mu gihe kandi Gonzalo Jara yagize amahirwe yo kudahabwa umutuku ubwo yateraga inkokora Timo Werner w’u Budage n’ubwo hitabajwe amashusho.

CHILE: Bravo; Isla, Jara, Medel, Beausejour; Diaz (Valencia 53); Aranguiz (Sagal 81), Hernandez; Vidal; Sanchez, Vargas (Puch 81).

Abasimbura: Rodriguez, Silva, Fuenzalida, Mena, Roco, Herrera, Gutierrez, P.Diaz, Toselli.

GERMANY: Ter Stegen; Mustafi, Ginter, Rudiger; Kimmich, Rudy, Goretzka (Sule 90), Hector; Draxler, Werner (Can 79), Stindl.

Abasimbura: Brandt, Younes, Wagner, Henrichs, Leno, Demirbay, Plattenhardt, Trapp.

U Budage bwiganjemo abakinnyi bato bwegukanye igikombe mpuzamigabaneU Budage bwiganjemo abakinnyi bato bwegukanye igikombe mpuzamigabane

Muri iri rushanwa kandi, ikipe y’igihugu ya Portugal yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Mexique ibitego 2-1, nyuma yo kwitabaza iminota 30 y’inyongera.

Adrien Silva yahesheje Portugal intsinzi kuri penaliti yo muri iyi minota y’inyongera, hari nyuma y’uko bari bishyuye igitego bari batsinzwe mu minota isanzwe y’umukino.

Luis Neto yitsinze igitego cyahesheje Mexique kuyobora umukino, ariko Pepe atuma hongerwaho iminota 30, ubwo yishyuriraga Portugal mu minota y’inyongera, umukino urangira banganya igitego 1-1 kuri Spartak Stadium, bajya mu nyongera ya 30.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nsabimana Jérémie Menez

    Kuya 3-07-2017 saa 21:31'

    Ubundi Abadagi Bagera Kuri Finale Barikaniye.Kandi Bafite N’imigisha Yo Gutwara Ibikombe.Kuko Mumukino Bararushwa Ariko Bakaruhira Kwegukana Ighkombe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru