RUHAGOYACU.com

U Bwongereza n’Ubudage babonye itike yo gukina igikombe cy’Isi cya 2018

Amakipe y’ibihugu by’u Bwongereza n’Ubudage araye abonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2018.

Mu gihe kuri uyu wa Kane i Burayi hakinwaga umunsi wa 9 w’imikino y’amatsinda yo gushaka itike, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yari yakiriye Slovenia byayisabye gutegereza inyongera, ibona igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Harry Kane.

Uretse Ubwongereza, ikindi gihugu cyabonye itike n’i Ubudage bwatsinze Ireland ya Ruguru ibitego 3-1 mu gihe Pologne yanyagiye Armenia 6-1 bizayisaba gutegereza umunsi wa nyuma kugira ngo ibone itike.


Uko imikino y’i Burayi yabaye kuri uyu wa Kane yarangiye:


Itsinda C :

Azerbaijan 1-2 République Tchèque
Northern Ireland 1-3 Germany
Saint Marin 0-8 Norvège

Uko bakurikirana : Ubudage 27 , Northern Ireland 19 , République Tchèque 12, Norvège 10, Azerbaidjan 10 , Saint Marin 0.

Itsinda E :

Arménie 1-6 Pologne
Montenegro 0-1 Danemark
Roumanie 3-1 Kazakhstan

Uko bakurikirana : Pologne 22 (+12), Danemark 19 (+12), Montenegro 16, Roumanie 12, Arménie 6, Kazakhstan 2 .

Itsinda F :

Ubwongereza 1-0 Slovénie
Ecosse 1-0 Slovaquie
Malte 1-1 Lituanie

Uko bakurikirana : Ubwongereza 23 , Ecosse 17, Slovaquie 15, Slovénie 14, Lituanie 6, Malte 1.

Andi matsinda arakina kuri uyu wa Gatanu

Itsinda D

18:00 Georgia vs Wales
20:45 Austria vs Serbia
20:45 Ireland vs Moldova

Itsinda G

20:45 Italy vs FYR Macedonia
20:45 Liechtenstein vs Israel
20:45 Spain vs Albania

Itsinda I

20:45 Croatia vs Finland
20:45 Kosovo vs Ukraine
20:45 Turkey vs Iceland

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru