RUHAGOYACU.com

Ubutaliyani bubuze mu gikombe cy’Isi bwa mbere kuva mu 1958, Buffon asezera arira- Ibihugu 29 bimaze kubona itike

Mu marira menshi, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani akaba n’umunyezamu wayo; Gianluigi Buffon yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yaho bananiwe kubona itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya ubwo basezererwaga na Sweden nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura.

Ubutaliyani bwari bwakiriye Sweden mu mukino wa kamaramapaka wo kwishyura bwaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza bwananiwe kukishyura ngo butsinde n’ikindi, maze bubura itike ku nshuro ya mbere kuva mu 1958, bivuze uko nyuma y’imyaka 60 aribwo bwa mbere hazaba igikombe cy’Isi kitarimo iki gihugu cyacyegukanye inshuro enye zose ndetse cyari cyabashije kwitabira iri rushanwa rikomeye mu nshuro 15 ziheruka.

Abakinnyi b'Ubutaliyani bananiwe kubonera itike y'igikombe cy'Isi mu rugoAbakinnyi b’Ubutaliyani bananiwe kubonera itike y’igikombe cy’Isi mu rugo
Sweden yabaye igihugu cya 29 kimaze kugera mu gikombe cy'Isi cya 2018Sweden yabaye igihugu cya 29 kimaze kugera mu gikombe cy’Isi cya 2018

Buffon w’imyaka 39 usanzwe ukinira ikipe ya Juventus yagize ati: "Biteye isoni kuba umukino wanjye wa nyuma uhuriranye no kunanirwa kubona itike y’igikombe cy’Isi."

"Buri wese ni uko kunengwa. Ntawe ukwiye gushyirwaho amakosa wenyine."

Abandi bakinnyi b’Ubutaliyani basezeye mu ikipe y’igihugu ni Andrea Barzagli wa Juventus na Daniele de Rossi wa AS Roma mu gihe na Giorgio Chiellini byitzwe ko na we ashobora gusezera.

Buffon ahozwa na Bonucci nyuma y'umukinoBuffon ahozwa na Bonucci nyuma y’umukino

Aba bakinnyi bose uko ari bane bari bamaze gukina imikino 461 mu ikipe y’Ubutaliyani, irimo 175 kuri Buffon wari umaze imyaka 20 mu izamu ry’ikipe y’igihugu, aho yatwayemo igikombe cy’Isi mu 2006.

Umutoza w’Ubutaliyani Giampero Ventura ufite amasezerano azagera mu 2020, yaje mu kiganiro n’itangazamakuru akerewe iminota 90 kuva umukino urangiye, avuga ko atigeze asezera kuko ataravugana n’abayobozi be.

ITALY: Buffon; Barzagli, Bonucci, Chiellini; Candreva, Florenzi, Jorginho, Parolo, Darmian (El Shaarawy 64); Immobile, Gabbiadini (Belotti 64).

SWEDEN: Olsen; Lustig, Lindelhof, Grandqvist, Augustinsson; Claesson (Rohden 72), Johansson (Svensson 19), Larsson, Forsberg; Toivonen(Kiese Thelin 54), Berg.

Ibihugu 29 bimaze kubona itike ni:

  • Igihugu kizakira : Uburusiya
  • CONMEBOL : Brazil, Uruguay, Argentine, Colombia.
  • Asia : Arabie Saoudite, Iran, Ubuyapani, Korea y’Epfo.
  • UEFA : Ububiligi, Espagne, Ubudage, Ubwongereza, Pologne, Iceland, Serbie, Ubufaransa, Portugal, Ubusuwisi, Croatie, Suède.
  • CONCACAF : Mexique, Costa Rica, Panama.
  • CAF : Tunisia, Maroc, Misiri, Nigeria, Sénégal.
Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru