RUHAGOYACU.com

Ubwongereza na Espagne, Ubudage n’Ubutaliyani, Ubufaransa na Cote d’Ivoire bose banganyije- Uko imikino yose ya gicuti yarangiye

Imikino yahuje amakipe y’ibihugu y’Ubwongereza na Espagne, Ubudage n’Ubutaliyani, Ubufaransa na Cote d’Ivoire ni imwe mu mikino ya gicuti ikomeye yari itegerejwe na benshi mu ijoro ryakeye, ariko yose yarangiye amakipe atabashije kwisobanura.

I Wembley mu Bwongereza, nubwo Adam Lallana yari yafashije Ubwongereza gufungura amazamu hakiri kare ku munota wa cyenda w’umukino kuri penaliti yatsinze bakina na Espagne ndetse na Jamie Vardy agatsinda igitego cya kabiri n’umutwe ku munota wa 48 w’umukino, ntibyabujije ikipe y’igihugu ya Espagne kwishyura ibi bitego byombi.

Vardy yatsinze igitego cyiza, icya kabiri cy'UbwongerezaVardy yatsinze igitego cyiza, icya kabiri cy’Ubwongereza
Vardy wabaye umukinnyi w'umukino yishimira igitego hamwe na SterlingVardy wabaye umukinnyi w’umukino yishimira igitego hamwe na Sterling

Mu gihe Abongereza bari batangiye kwizera intsinzi, Iago Aspas yatsindiye Espagne igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 89 w’umukino, byaje gufasha iyi kipe kubona ikindi gitego cyo kunganya, iki cyatsinzwe na Isco warobye umuzamu ku munota wa gatandatu w’inyongera, umukino urangira banganya ibitego 2-2.

Isco yishyuye Abongereza ku munota wa nyuma, arobye umuzamu Heaton wasimbuyeIsco yishyuye Abongereza ku munota wa nyuma, arobye umuzamu Heaton wasimbuye

Mu yindi mikino ya gicuti ikomeye yabaye, Ubutaliyani n’Ubudage banganyije 0-0 kimwe n’Ubufaransa bwahuye na Cote d’Ivoire nabo barananiranwa, banganya 0-0.

Imikino ya gicuti yaraye ibaye:

  • Nepal 1 - 0 Macau
  • Kenya 1 - 0 Liberia
  • Gabon1 - 1 Comoros
  • Tunisia 0 - 0 Mauritania
  • Bahrain0 - 0 Kyrgyzstan
  • Jordan0 - 0 Lebanon
  • Russia 1 - 0 Romania
  • Mozambique 1 - 1 South Africa
  • Malta 0 - 2 Iceland
  • Hungary 0 - 2 Sweden
  • Ukraine 2 - 0 Serbia
  • Czech Republic 1 - 1 Denmark
  • Austria 0 - 0 Slovakia
  • Italy 0 - 0 Germany
  • England 2 - 2 Spain
  • France 0 - 0 Ivory Coast
  • N.Ireland 0 - 3 Croatia
Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru