RUHAGOYACU.com

Uko amakipe ya Afurika acakirana ku munsi wa 5 bashaka itike y’igikombe cy’Isi 2018

Kimwe n’ahandi ku Isi, mu mpera z’iki cyumweru ku mugabane wa Afurika harakinwa imikino yo mu matsinda ibanziriza iya nyuma mu gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

Muri CAF ya Afurika, baraza kuba bakina umunsi wa 5, ubanziriza uwa gatandatu (uwa nyuma), guhera kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

Imikino y’umunsi wa 5 iteganyijwe:

Kuwa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira

21h, Mali-Côte d’Ivoire (Itsinda C)

Kuwa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira

15h, Uganda vs Ghana (Itsinda E)
15h, Afrique du Sud vs Burkina Faso (Itsinda D)
18h, Nigeria vs Zambie (Itsinda B)
18h, Cameroun vs Algérie (Itsinda B)
19h, Guinée vs Tunisie (Itsinda A)
19h, Libye vs RDC (Itsinda A)
19h30, Cap Vert vs Sénégal (Itsinda D)
21h, Maroc vs Gabon (Itsinda C)


Ku Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira

19h, Egypte-Congo (Itsinda E)

Uko amakipe akurikirana nyuma y’imikino 4 ibanza

Itsinda A: Tunisia 10 (+4), RD Congo 7 (+4), Guinée 3, Libye 3.
Itsinda B: Nigeria 10 , Zambie 7 , Cameroon 3, Algérie 1.
Itsinda C: Côte d’Ivoire 7 , Maroc 6, Gabon 5 , Mali 2.
Itsinda D: Burkina Faso 6 , Cap-Vert 6 , Sénégal 5 , Afurika y’Epfo 4.
Itsinda E: Misiri 9 , Uganda 7 , Ghana 5 , Congo 1.

Ikipe izaba iya mbere muri buri tsinda ni yo izabona itike y’igikombe cy’Isi.

Mu gihe nta kipe biramenyekana ko yamaze kubona tike hano muri Afurika, ibihugu bisa byamaze gukurayo amaso ni: Algeria, Cameroun, Congo Brazzaville na Libya.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru