RUHAGOYACU.com

Umusifuzi yakubiswe nyuma yo kunganya bitavugwaho rumwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bushinwa ryatangije iperereza nyuma y’umukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri warangiye amakipe anganya, aho umusifuzi yakubiswe ndetse bivugwa ko habayemo kugena uko uyu mukino urangira.

Mu mukino wabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo Boading Rongda yari iyoboye umukino n’ibitego 2-1, umusifuzi yaje gutanga penaliti mu minota irindwi y’inyongera, ayiha Wuhan Zall yari yasuye, bituma umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Abafana bari mu rugo ntibishimiye iki cyemezo, maze basagarira abasifuzi, gusa baherekejwe n’abashinzwe umutekano, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Beijing News.

Ubwo umukino wari urangiye, aganira n’abanyamakuru, umuyobozi w’ikipe ya Boading; Meng Yongli yasutse amarira, avuga ko ikipe ye yibwe bigatuma idatahana intsinzi.

Beijing News ivuga ko umusifuzi wa kane; Yang Kaizi yakubitiwe mu rwambariro rwe, ariko ntihatangazwa uwaba yarakoze ibi.

Meng yakusanyije abanyamakuru, ababwira ko ikipe ye ayikuye muri shampiyona, hari mbere yo kwegura ku buyobozi mu masaha yakurikiyeho, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Baoding, bakaba barasabye imbabazi, bavuga ko batava muri shampiyona.

Ishyirahamwe rya ruhago mu Bushinwa, CFA, ryatangaje ko rigiye gukora iperereza ku byabaye, hagafatwa buri wese wabigizemo uruhare hakurikijwe ibimenyetso n’amategeko.

Mu 2009, muri iki gihugu hari bereye ibisa n’ibi, byavuzwemo abasifuzi n’abandi bayobora imikino, birimo na ruswa, ibi byasize bamwe bahagaritswe abandi bagezwa imbere y’ubutabera, barafungwa.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru