RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Umusifuzi yibeshye Ubudage butsinda Cameroun, Portugal na Chili muri 1/2
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu gikombe mpuzamigabane gikomeje kubera mu gihugu cy’u Burusiya, ikipe y’igihugu y’u Budage n’iya Chile ziyongereye kuri Portugal na Mexique mu makipe ane azakina 1/2.

Kuri iki Cyumweru hasozwaga imikino yo mu itsinda B, aho u Budage bwihereranye Cameroun y’abakinnyi 10, buyitsinda ibitego 3-1.

Muri uyu mukino, Kerem Demirbay yashyize imbere u Budage ku munota wa 48, afungura amazamu, hari mbere y’uko Ernest Mabouka ahabwa ikarita itukura ku munota wa 64.

Timo Werner yatsindiye Abadage ibindi bitego bibiri; ku munota wa 67 n’uwa 82, mu gihe Vincent Aboubakar yatsinze igitego rukumbi cya Cameroun ku munota wa 79.

Abakinnyi b'u Budage bishimira igitegoAbakinnyi b’u Budage bishimira igitego
Sebastian Siani ahanganye n'umukinnyi w'u BudageSebastian Siani ahanganye n’umukinnyi w’u Budage

Ni umukino Ubudage bwabonyemo amahirwe menshi, arimo uburyo bwa Joshua Kimichi ku mupira wa Marvin Platternhardt, ubwa Timo Werner na Kimmichi kandi bagowe na Fabrice Ondoa ku munota wa 53, mu gihe kandi Andre-Frank Zambo Anguissa wa Cameroun na we yabonye umupira we ukurwamo na Marc-Andre Ter Stegen.

Muri uyu mukino, umusifuzi yahaye ikarita itukura Sebastian Siani ubwo Ernest Mabouka yari akoreye ikosa ku mukinnyi w’u Budage, ariko nyuma yo kwitabaza amashusho, asanga koko Mabouka ari we ugomba kujya hanze.

Umusifuzi yahannye Siani mu mwanya wa Mabouka wakiniye nabi UmudageUmusifuzi yahannye Siani mu mwanya wa Mabouka wakiniye nabi Umudage
Siani ntiyiyumvishaga uburyo ashowe mu kibugaSiani ntiyiyumvishaga uburyo ashowe mu kibuga
Hitabajwe VAR, amashusho rwoseHitabajwe VAR, amashusho rwose
Byarangiye n'ubundi Ernest Mabouka ari we usohotse kuko ari we wakoze ikosaByarangiye n’ubundi Ernest Mabouka ari we usohotse kuko ari we wakoze ikosa

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Chili yanganyije na Australia, bituma izamuka muri iri tsinda iri ku mwanya wa kabiri.

James Troisi yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku ruhande rwa Australia, igitego kishyuwe na Martin Rodriguez mu gice cya kabiri cy’umukino.

U Budage bwayoboye itsinda n’amanota 7, Chile igira amanota 5, Australia yatahanye amanota abiri naho Cameroun yatashye ifite inota rimwe.

Troisi afungura amazamu ku ruhande rwa AustraliaTroisi afungura amazamu ku ruhande rwa Australia
Martin yishyuriye ChileMartin yishyuriye Chile
Chile yazamutse ari iya kabiri mu itsindaChile yazamutse ari iya kabiri mu itsinda

Nyuma y’iyi mikino isoza amatsinda yabaye mu mpera z’iki Cyumweru, Portugal izahura na Chile muri 1/2, umukino uzaba kuwa Gatatu tariki ya 28 Kamena naho u Budage buhure na Mexique kuwa Kane tariki ya 29 Kamena 2017.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)