RUHAGOYACU.com

World Cup U-20: Zambia yananiwe gusezerera u Butaliyani bw’abakinnyi 10

Ikipe y’igihugu ya Zambia y’abatarengeje imyaka 20 yananiwe gusezerera Abataliyani bakinnye iminota 77 ari 10, dore ko umwe muri bo yari yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 43.

Kugeza ku munota wa 87 Zambia yari iri muri ½ cy’irangiza, kuko yari ifite ibitego 2-1, ariko byahise bihinduka ukundi ku munota wa 88 ubwo Federico Dimarco yishyuriraga Abataliyani igitego cya 2, baba banganyije ibitego 2-2.

Zambia ni yo yari yafunguye amazamu ku gitego Patson Daka yatsinze hakiri kare cyane ku munota wa 4, kiza kwishyurwa na Riccardo Orsolini ku munota wa 50. Fashion Sakala yatsindiye Zambia igitego cya kabiri ku munota wa 84, ari na cyo cyagombaga guhesha intsinzi iyi kipe yari ihagarariye Afurika.

Luca Vido yatsinze igitego cyahaye intsinzi abataliyani imbere ya ZambiaLuca Vido yatsinze igitego cyahaye intsinzi abataliyani imbere ya Zambia

N’ubwo Giuseppe Pezzella yari yamaze kwerekwa ikarita y’umutuku ku munota wa 43 Abataliyani bagahita basigara ari 10 mu kibuga, Zambia ntibyayishoboyeye kuba yatsinda igitego cya gatatu mbere y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino irangira, bituma hongerwaho iminota 30.

Iyo minota 30 y’inyongera ni yo yabereye mibi abanya Zambia, kuko ku munota w’111 ari bwo Luca Vido yatsindiye Abataliyani igitego cya 3 akoresheje umutwe ku mupira wari uturutse muri Corner yari itewe na Dimarco.

Zambia ni yo kipe rukumbi yari isigaye ihagarariye Umugabane wa Afurika, ikaba isezerewe mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gihe Senegal yo yaviriyemo muri 1/8.

Abataliyani nyuma yo gusezerera Zambia bazahita bahura n’itsinda hagati ya Mexique n’u Bwongereza, mu gihe Venezuela yo izahura na Uruguay.

Map : Ahabanza  \  Ahandi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru